Nyanza: Piscine ya Dayenu Hotel yari ihitanye umukiriya

Umusore wamenyekanye ku izina rya Alain utuye ahitwa ku Rwesero mu karere ka Nyanza tariki 31/05/2012 saa saba z’ijoro yarohamye mu bwogero rusange ( piscine) bwa Dayenu Hotel yasinze ariko ku bw’amahirwe arohorwa akiri muzima.

Uwo musore yarohamanye n’icupa rye rya Mutzing yanywaga ubwo yaragiye gusanganira bagenzi be bari hakurya ya piscine bamuhamagaraga; nk’uko byemezwa n’abakozi ba Dayenu Hotel bari bakiri mu kazi muri ayo masaha y’ijoro.

Abo bakozi bagira bati “Ajya kwambuka yibwiye ahari ko ubwo bwogero ari nka tapi ihashashe kuko yavuze ati reka nyure hano niyo nzira ya bugufi ubundi ahita yibarangura mu mazi”.

Umwe muri abo bakozi ba Dayenu Hotel avuga ko iyo mpanuka uwo musore yagize (Alain) yabaye mu kanya nk’ako guhumbya kuko bashidutse yabanjemo umutwe naho amaguru ye ari mu kirere.

Iyo mpanuka yatewe n’inzoga nyinshi yari amaze kunywa zamutesheje umutwe. Abakozi ba Dayenu Hotel bihutiye guhita bamurohora bamuvanamo imyenda ye yose yatose kugeza no ku mwenda we w’imbere yari yambariyeho.

Akimara kuvanwa mu mazi bamuryamishije mu busitani bw’iyo Hotel kugira ngo agarure umwuka kuko umutima we wari wahabye bikomeye nk’uko abamushungereye akivanwa muri ayo mazi nabo babitangaza.

Avugana n’umunyamakuru wa Kigalitoday, Gasana Gaspard, umushoramari wa Dayenu Hotel yavuze ko icyo kibazo cyabayeho ariko kikaba kitagize uburemere nk’ubwo abantu babihaye. Mu magambo ye bwite yavuze atya: “ Ntabwo uwo musore yaguyemo rwose ahubwo yashatse kugwamo umukozi wanjye ari hafi ye aramuramira ntiyagwamo.”

Yakomeje agira ati: “N’ikimenyimenyi nari mpibereye ibyo biba rero kuvuga ko yaba yaguyemo byaba ari ugukabya”. Yongeyeho ko kubera uburyo uwo musore yari yanyoye inzoga akaborerwa byatumye bamushyiraho uburinzi kugira ngo atongera gushaka kwituramo asa nk’uwiyahura.

Uwo musore yari yabanje kunywera mu tundi tubari duciritse noneho aza aje gusoreza muri Dayenu Hotel ari naho yahuriye n’iryo sanganya nyuma yo kuhanywera andi macupa 4 yiyongera ku zindi nzoga yari yanyoye nk’uko umwe mu bakozi ba Hotel abitangaza.

Piscine yo kuri hoteli Dayenu.
Piscine yo kuri hoteli Dayenu.

Si ubwa mbere impanuka nk’iyo ibereye mu bwogero bwa Dayenu Hotel kuko mu mezi atatu ashize hari undi mugabo wanyoye amacupa abiri ageze ku rya gatatu ashaka koga ariko agezemo yafashwe n’imbwa ku maguru ahita asoma amazi kuko aribwo yari akimenyereza koga.

Uwo mugabo nawe yatabawe mu maguru mashya akurwamo ntacyo araba nk’uko abakozi ba Dayenu dukesha iyi nkuru babyemeza.

Abataramira muri Dayenu Hotel banywa ibisembuye basanga hari ibyago byinshi byo kuzakomeza guhura n’izo mpanuka kuko aho banywera ari imbere y’ubwogero rusange. Inama batanga kubahanywera ibisindisha ni iyo kunywa mu rugero ngo kuko inzoga uyikura mu kibindi ikagukura mu bagabo.

Dayenu Hotel yo mu karere ka Nyanza iherereye imbere y’ibitaro bya Nyanza ikaba ari imwe mu mahoteli mashya akomeye muri aka karere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

piscine ni nziza ariko si mugenzi wawe attention please!

KOBI yanditse ku itariki ya: 4-06-2012  →  Musubize

Manyinya si ikintu !!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 1-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka