Nyanza: Mu ijoro rya Noheri nta n’umwe wariye urwara mugenzi we

Biramenyerewe ariko si ihame ko mu ijoro rya Noheri hirya no hino mu gihugu haberamo ibintu bitandukanye ndetse n’ibihungabanya umutekano bitabuzemo. Ariko abantu bagenda basobanukirwa neza ko kwikururira umutekano muke no gusesagura umutungo nta cyiza kibirimo cyane cyane mu gihe cy’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunane.

Amakuru ahuriweho n’inzego zose zishinzwe umutekano mu karere ka Nyanza aremeza ko mu ijoro rya tariki 24/12/2011 rishyira irya Noheri nta cyahungabanyije umutekano mu karere bashinzwe.

Polisi mu karere ka Nyanza ibivuga muri aya magambo “mu ijoro rya Noheri nta n’umwe wariye urwara mugenzi we ahubwo umutekano wari wose mu bice byose bitandukanye bigize akarere ka Nyanza”.

Polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza ikomeza ivuga ko yakanguriye abaturage kwicungira umutekano ndetse nayo ikaba yarushijeho kubaba hafi icunga umutekano w’abantu n’ibyabo. Ibi byari bigamije gukumira icyavutsa abaturage kwizihiza iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani ahubwo bakishima ibikorwa byiza by’indashyikirwa u Rwanda rwagezeho muri gahunda zitandukanye.

Mu ijoro rya Noheri hirya no hino mu karere ka Nyanza hari ibitaramo bishyushe yaba mu nsengero n’ahandi hasanzwe. Ahandi bari mu bikorwa byo kurya no kunywa babyina mu mahoteri n’utubari.

Mbere y’uko Noheri igera buri wese yidagaduraga uko abishaka. Foto: JP

Abaturage mu Karere ka Nyanza bavuga ko mu ijoro ryakeye rya Noheri habayemo umudendezo udasanzwe. Ngo nta miziki n’induru byababujije gutora ibitotsi nk’uko byari bisanzwe.

Inzego zishinzwe umutekano zikomeje kwizeza abaturage b’aka karere ko nta kizigera kibahungabanyiriza umutekano cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani isoza umwaka wa 2011.

By’umwihariko Polisi irahamagarira abaturage kubigiramo uruhare batangira amakuru ku gihe ku cyo ari cyo cyose cyashaka guhungabanya umutekano. Polisi kandi irakangurira abaturage kurinda ibisindisha urubyiruko, icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka