Nyanza: Mu ijoro rya Noheri ngo nta n’uwariye mugenzi we urwara
Icyegeranyo cyakozwe mu Karere ka Nyanza kiragaragaza ko mu ijoro rishyira tariki 25/12/2014 nta kibazo cy’umutekano muke cyigeze kigaragara, haba urugomo ruturuka ku businzi, impanuka cyangwa indi impamvu y’imirwano.
Mu ijoro rishyira tariki 25/12/2014 ariryo ritangira ry’umunsi mukuru wa Noheri mu Karere ka Nyanza umutekano wari wakajijwe, abafata icyo kunywa bagifata mu mutuzo nk’uko aho umunyamakuru wa Kigali Today mu Karere ka Nyanza yabashije kugera byari byifashe.
Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza cyane cyane mu mujyi wa Nyanza abantu bari benshi bizihiwe mu buryo butandukanye ariko ubona ko babikorana ubwitonzi kuko byarinze bigera mu gitondo cyo ku wa kane tariki 25/12/2014 nta kibazo cy’umutekano kiravuka, nk’uko polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Nyanza ibyemeza.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Nyanza bwatangaje ko Mu ijoro rya Noheri nta n’umwe wariye urwara mugenzi we ahubwo umutekano wari wose mu bice byose bitandukanye bigize akarere.
Hamwe mu hagaragazaga ko hashobora guteza ikibazo cy’umutekano muke nko mu tubari tw’inzoga Polisi yabagiraga inama yo kubyitwaramo neza ndetse n’abasinze mu buryo butihishiriye bagafashwa kugezwa mu ngo zabo, nk’uko umunyamakuru wa Kigali Today mu Karere ka Nyanza ubwe yabyiboneye.
Ni ibintu bidasanzwe ariko byabayeho mu Karere ka Nyanza abantu batadukanye binjira muri Noheri nta rugomo rushingiye ku businzi cyangwa impanuka z’ibinyabiziga mu gihe ubusanzwe nta munsi mukuru wa Noheri waburaga inkomere.
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Nyanza iravuga ko ishima uburyo abaturage bo muri aka karere bitwaye mu ijoro rya Noheri kugeza mu gitondo cyayo, igasaba abantu gukomeza kurangwa n’umutuzo birinda ibikorwa by’urugomo.
Ngo ibintu nibikomeza nk’uko biri mu rwego rw’umutekano abantu bararya iminsi mikuru isoza umwaka wa 2014 nta kibazo nk’uko polisi ikorera mu karere ka Nyanza ibivuga.
Bamwe mu baturage bavuganye na Kigali Today bayitangarije ko mu ijoro ryakeye rya Noheri habayemo umudendezo udasanzwe. Ngo nta miziki n’induru byababujije gutora ibitotsi nk’uko henshi na henshi byari bikunze kumvikana.
Mu buryo bwo gukaza umutekano mu mujyi wa Nyanza abantu bari basabwe kwirinda ibikorwa bibangamira bagenzi babo nko kurara havuzwa imiziki yo ku rwego rwo hejuru yaba mu buryo bw’amasengesho cyangwa bw’utubari duhurirwamo n’abantu benshi banywa inzoga zitandukanye.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|