Nyanza: Mu cyumweru kimwe abantu 2 bishwe na Simikombe mu kagali kamwe

Abantu babiri bo mu mudugudu wa Ruvumera mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana, mu cyumweru gishize, bapfuye bazize kunywa umuti wica udukoko mu bimera witwa simikombe.

Tariki 25/01/2012, umwana w’imyaka ibiri witwa Djalila yanyweye uwo muti atazi icyo ari cyo naho tariki 26/01/2012, uwitwa Uwihoreye Felecita w’imyaka 20 awunywa awiyahuza.

Abaturanyi ba Uwihoreye bavuga ko umunsi yapfiriyeho yacunze nyirabuja agiye hanyuma agatangira kubasaba umuti wa simikombe ababwira ko arambiwe kubaho ari imfubyi atagira nyina umubyara. Ngo bakimara kumva ibimuvamo bahise bayimwima n’uko afata inzira aragenda.

Bagize bati “Ntawamenya rero aho nyuma yaje kuyivana kuko twese twayimwimye kandi twabonaga abivuga asa nk’uwikinira”.

Muhayimpundu Afisa wabaga mu rugo rumwe na Uwihoreye avuga ko nyuma y’umwaka umwe babana yabonaga ari umwana mwiza atakekaho kuba yakwiyahura bene ako kageni.

Yabisobanuye agira ati “ Navuye ku biro by’akarere ka Nyanza ngeze mu rugo nsanga abana namusigiye barigaraguza mu cyondo n’uko mbaririje aho yagiye bambwira ko aryamye mu cyumba cye hanyuma mugeze i Ruhande nsanga umuriro wamurenze niko kumuramiza amata y’inshushyu maze mwihutana ku ivuriro ryo ku Ihanika ari naho yaguye”.

Djalila nawe niko byagenze kuko se yinjiye mu nzu agasanga amaze kwirenza agacupa kuzuye Simikombe. Yahise amuramiza amata y’inshushyu hanyuma amujyana mu bitaro bya Nyanza ariko biranga biba iby’ubusa ahasiga ubuzima.

Musabyimana Delphine, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kavumu, izo mpfu zabereyemo asaba abantu kwirinda Simikombe ndetse bakayirinda n’abana kuko ari umuti wica.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahubwo bakekagako yabayaratwite akaba yenda uwamuteye inda yaramwanze yareba agasanga ntaho azerekeza kandi arinpfubyi agahitamo kwiyahura

robert yanditse ku itariki ya: 16-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka