Nyanza: Ishami rya MTN ryatuburiwe akabakaba miliyoni
Ishami rya sosiyete y’itumanaho ya MTN riri mu mujyi wa Nyanza ryatubiriwe amafaranga akabakaba miliyoni imwe y’u Rwanda n’abantu batabashije kumenyekana.
Ubu butubuzi bukimara kuba tariki 01/12/2014, umukobwa ukora muri iryo shami ngo yahise agira ikibazo cyo gutera gukabije ku mutima bihita binamuviramo kugwa igihumure nk’uko bamwe mu nshuti ze babanaga zibitangaza.
Izi nshuti zifuje kudatangaza amazina yazo ngo bitewe n’uko aramutse azanzamutse akamenya ko arizo zatanze aya makuru byazanamo agatotsi hagati ye nabo zivuga ko yibwe mu buryo bw’urujijo bise “ubutubuzi”.
Ibi kandi biranemezwa na bamwe mu bacuruzi begeranye n’iri shami rya MTN uyu mukobwa yakoragaho muri uyu mujyi wa Nyanza.

Bamwe mu bakozi bari kuri iri shami babwiye Kigali Today ko uyu mukobwa yibwe tariki 01/12/2014 n’abantu baje bamusaba ko abasubiza numero bari basanganwe ariko ngo bakaba bari bayitaye.
Ngo bamwishyuye amafaranga 500 ayashyize mu yandi mafaranga menshi yari yacuruje uwo munsi arayoyoka hasigara ibiceri byonyine izindi note ngo zirabakurikira.
Umunyamakuru wa Kigali Today mu karere ka Nyanza yagerageje kuvugana na nyiri iri shami rihagarariye isosiyete ya MTN muri uyu mujyi wa Nyanza amuhamagara inshuro nyinshi kuri telefoni ye igendanwa ariko ntiyabasha kuyifata ngo agire icyo atangaza kuri ubwo butubuzi bivugwa ko bwakorewe umukozi we.
Ubutubuzi ni igikorwa cy’ubujura bushukana cyakomeje kuvugwa henshi mu Rwanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali ariko nta bimenyetso bifatika birerekana neza ko buba bwakoreshejwemo imbaraga zidasanzwe zirenze ubwenge bwa muntu (Super powers) nk’uko ababa babukorewe babitangaza.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|