Nyanza: Imvura yaguye mu ijoro yahitanye umuntu

Nkundabagenzi Deo w’imyaka 53 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kabuzuru mu kagali ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yahitanwe n’imvura yaguye mu ijoro rishyira tariki 02/05/2012 ubwo yari atashye yasomye urwagwa.

Umurambo wa Nyakwigendera wabonetse tariki 2/05/2012 ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo imvura yaguye ijoro ryose yamushiriyeho; nk’uko bitangazwa n’abaturage bamubonye muri icyo gitondo.

Imvura itangiye guhita umurambo wa Nkundabagenzi wajyanwe mu bitaro bya Nyanza kugira ngo barebe icyamwishe kuko nta kimenyetso na kimwe yagaragazaga cy’uko yaba yakubiswe n’abagizi ba nabi.

Nyuma y’isuzuma ryakozwe n’ibyo bitaro basanze nta gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakorewe Nkundabagenzi Deo.

Mukampakanyi Gloriose umufasha wa Nyakwigendera agahinda ni kose
Mukampakanyi Gloriose umufasha wa Nyakwigendera agahinda ni kose

Urupfu rwa Nkundabagenzi rwatewe n’ubunyerere bwatewe n’imvura nyinshi yamunyagiye ataha ava ku kabari hanyuma kubera gusinda biramunanira kwiramira abirinduka munsi y’umurima w’ikawa arapfa; nk’uko DPC Kwizera Richard ukuriye polisi mu karere ka Nyanza yabitangaje.

Umurambo wa Nyakwigendera Nkundabagenzi Deo wagaruwe mu rugo rwe mu gihe bagitegereje kumushyingura tariki 3/04/2012; nk’uko Mukampakanyi Gloriose bashakanye yabibwiye Kigalitoday.

Bamwe mu baturanyi ba nyakwigedera amarira ni yose bamuririra ko yakundaga abantu, agasabana n’abana ndetse akanitabira gahunda za Leta. Nubwo yari umukene, ibimina byo kwiteza imbere no gutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe ntiyabitangwaga ndetse akabishishikariza n’abandi; nk’uko byemezwa n’abo baturanyi be.

Akabari ko mu rugo k'urwagwa Nyakwigendera Deo yari yataramiyeho mbere y'uko apfa
Akabari ko mu rugo k’urwagwa Nyakwigendera Deo yari yataramiyeho mbere y’uko apfa

Nkundabagenzi Deo yitabye Imana yubatse urugo afite umugore n’umwana umwe w’umuhungu.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka