Nyanza: Imodoka yagonze umunyegare arakomereka bikomeye
Tariki 12/01/2012 ahagana saa kumi n’ebyeri z’umugoroba mu ihuriro ry’umuhanda w’ahitwa ku Bigega habereye impanuka y’imodoka yagonze umunyegare agakomereka bikomeye.
Imodoka yakoze impanuka ni iyo mu bwoko bwa Dyna 300 yambaye plaque RAB 593L yari itwawe n’umusheferi witwa Hakoramungu Alphonse wavaga i Kigali yerekeza mu Karere ka Rusizi. Umunyegare we yitwa Gashirabake Jean Paul akaba yavaga mu mujyi wa Nyanza.
Ababonye iyo mpanuka iba bavuga ko yatewe n’uburangare bw’uwo munyegare winjiye muri kaburimbo atabanje kureba imodoka zituruka mu cyerekerezo cy’umuhanda wa Kigali.
Umushoferi w’iyo modoka yakoze impanuka avuga ko yagerageje gukwepa uwo munyegare ariko bikaba iby’ubusa akamugonga.
Gashirabake Jean Paul wari utwaye igare yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyanza kuko yakomeretse bikomeye.
Imodoka yakoze impanuka yari itwaye ibikoresho by’ishuli birimo matera n’ibikapu by’abanyeshuli biga mu karere ka Rusizi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwari bumaze iminsi buciye urujya n’uruza rw’amagare mu muhanda wa kaburimbo mu rwego rwo gukumira impanuka ziterwa n’amagare.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|