Nyanza: Imodoka ya Rukururana yagonze umuntu wambaye ubusa ahita apfa

Imodoka yo mu bwoko bwa Rukururana yagonze umuntu wambaye ubusa mu mudugudu wa Runyanzige, akagali ka Gasoro, umurenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza ahita ahasiga ubuzima tariki 14/07/2012 ahagana saa kumi n’igize z’umugoroba.

Iyo modoka yavaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ( DRC) yerekeza i Mombasa muri Kenya yari yambaye purake yo mu gihugu cya Kenya KBQ 197 N itwawe n’umushoferi witwa Abdallah Gitau w’imyaka 36 y’amavuko; nk’uko polisi ishinzwe ibinyabiziga byo mu muhanda mu karere ka Nyanza ibihamya.

Umugabo wagonzwe n’iyo Rukururana agahita apfa ntabwo amazina ye yashoboye kumenyekana bitewe n’uko nta kintu na kimwe kimuranga yari afite kandi abaturage bo muri ako gace impanuka yabereye nabo bavuga ko ari ubwa mbere bari bamubonye.

Bamwe mu baturage batuye aho iyo mpanuka yabereye ndetse banayiboneye amaso ku maso basobanura ko uwo mugabo babonye asa nk’umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Ubwo imodoka yamugongaga nta mwambaro yari afite kandi na polisi ihageze nta myambaro yamusangaye usibye ibitenge bamwe mu bagore bamushakiye mu ngo zigereye aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo bashobore guhisha ubwambure bwe.

Umurambo we wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyanza naho umushoferi wari utwaye iyo rukururana ajya gufungirwa kuri station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 3 )

@Kigalitoday.com, i Mombasa habaye muri Tanzaniya ryari???

aaa yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

reka genda ntabwo i Mombasa ari muri tanzania kosora rwose.

Bara yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

mombasa iri muri tanzania koko?

yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka