Nyanza: Imbwa ziri kwicishwa umuti nyuma yo gukekwaho guteza ibisazi mu bantu

Nyuma y’imfu zitandukanye n’uburwayi bw’ibisazi bikomoka ku mbwa byafashe abantu mu mirenge inyuranye yo mu karere ka Nyanza mu minsi mike ishize ubu imbwa zigera kuri 17 zimaze gupfa zihawe umuti wo kuzica.

Iki gikorwa cyo kwica izo mbwa cyakozwe mu mpera z’icyumweru twasoje mu mirenge ya Muyira na Busoro mu karere ka Nyanza nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibisazi rusange by’imbwa kandi zitagira ba nyirazo bazwi.

Gasore Clement uyobora umurenge wa Muyira hamwe muhakorewe icyo gikorwa cyo kwicisha izo mbwa umuti yabwiye Kigali Today ko bitabaje abantu b’inararibonye mu kuzica ngo imbwa yarigase kuri uwo muti ihita ipfa abantu bari hafi aho bakayijyana kuyihamba.

Abazwa niba uwo muti uri kwifashishwa nta ngaruka zindi wagira ku buzima bw’abantu yasubije ko mbere yo kuwukoresha byabanje kwitonderwa. Yagize ati: “Byizweho bihagije ku buryo abantu bari kuba bari hafi aho bagahita bafata imbwa irigase ku nyama yasizweho uwo muti”.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Muyira wagaragayemo ikibazo cy’imbwa yarumye umwana wo mu rugo rwaho ndetse n’abandi basigaye bakagerwaho n’izo ngaruka avuga ko nyuma y’icyo gikorwa cyo kuzica hakurikiraho gahunda yo gukingira n’izindi zitunzwe mu buryo buzwi.

Akomeza asaba abaturage bafite imbwa bo muri uwo murenge wa Muyira kwihutira kuzikingiza kugira ngo zitavaho zikwirakwiza ibisazi byazo mu gihe zifite ubwo burwayi.

Iki gikorwa cyo kwica imbwa z’inyagasozi no guha urukingo izisigaye kizakomereza no mu yindi mirenge igize akarere ka Nyanza mu rwego rwo gukumira ingaruka zateje mu minsi ishize muri aka karere abantu bamwe bikabaviramo urupfu ndetse n’abandi bakarwarira mu bitaro by’akarere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka