Nyanza: Ikamyo yakoze impanuka irangirika bikomeye
Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yakoreye impanuka mu muhanda uva i Kigali werekeza i Huye nyuma yo guta umuhanda ikagonga ibiti biri ku nkengero zawo. Abantu batatu yari itwaye bose bavuyemo ari bazima ariko umwe yakomeretse byoroheje.
Iyi mpanuka yabaye tariki 25/01/2012 mu ma saa mbiri z’umugoroba hafi y’aho bita kuri arête (arret). Abaturiye aho iyi mpanukla yabereye bavuga ko ishobora kuba yatejwe n’imodoka yari igiye kubisika n’iyi kamyo yari iri kugendera mu mukono utari uwayo hanyuma umushoferi w’ikamyo agashaka kuyikatira bigatuma ikamyo irenga umuhanda.

Emmanuel Nshimiriryayo, umwe mu bahageze impanuka ikimara kuba, avuga ko bumvise ikintu gikubise hanyuma bahita bamenya ko habaye impanuka nibwo nbahise bajya gutabara. Kubera ko yahise izima amatara babanje kuyibura ariko bakomeza kumurika barashyira barayibona.
Abaturage bahise bakuramo abantu babiri bari bicaranye na shoferi babajyana kwa mu muganga bahita banahamagara polisi. Shoferi we byabanje kubananira kumukuramo gusa yaje gukurwamo na polisi.

Amakuru dukesha ibitaro bikuru bya kaminuza bya Butare ni uko aba bantu bari bari muri iyo kamyo bose basezerewe.
Jacques Furaha
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ishimwe ubwo bagihumeka, iyi n’iminsi y’inyongezo bahawe