Nyanza: Ibiyobyabwenge nibyo biri guteza ubugizi bwa nabi

Nyuma y’ubugizi bwa nabi bumaze iminsi bugaragara mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, polisi y’igihugu muri ako karere iratangaza ko ifite amakuru ahagije ko ibyo bikorwa bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ibi kandi byashimangiwe na bamwe mu baturage bitabiriye ibiganiro byateguwe na polisi y’igihugu n’abayobozi b’akarere ku itariki ya 04/09/2013 hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’ubugizi bwa nabi bumaze iminsi bugaragara mu murenge wa Rwabicuma.

Iyi nama yakozwe nyuma y’uko hari hamaze iminsi hari abantu bataramenyekana batangirira abantu mu nzira bakabatera ibyuma ndetse bamwe muribo bakanahasiga ubuzima.

Abatanze ibitekerezo benshi bemeje ko ibiyobyabwenge biri ku isonga mu guhungabanya umutekano
Abatanze ibitekerezo benshi bemeje ko ibiyobyabwenge biri ku isonga mu guhungabanya umutekano

Mu minsi ishize abantu babiri batewe ibyuma bibaviramo gupfa, abandi batatu barakomeretswa ku mpamvu zitari zamenyekanye. Muri iyi nama ariko abaturage bagaragaje ko impamvu y’ubwo bugizi bwa nabi ari ikibazo cy’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano bamwe mu rubyiruko, cyane cyane insoresore zo mu murenge wa Rwabicuma birirwamo bamara kubisinda bagahohotera abantu.

Mu minsi ishize ngo hari umusore wari kumwe n’inshuti ye bari hafi kurushingana maze bageze mu nzira ari nijoro umutu abatera icyuma gifata uwo musore. Nyuma y’ibi kandi hakomeje kugaragara ubugizi bwa nabi nk’ubu, abantu bagiye bahohoterwa mu bihe bitandukanye nk’uwitwa Gahamanyi John batangiriye mu nzira bakamutera icyuma, ubu akaba akiri mu bitaro.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyanza, Supt Jules Rutayisire yabwiye abo baturage ko abo bagizi nabi bagiye guhagurukirwa ndetse n’utubari turi muri uwo murenge tugahabwa umurongo ngenderwaho aho twasabwe kujya twubahiriza amasaha yo gufunga kandi tukagenzurwa ko tudacuruza ibiyobyabwenge.

Yasabye abaturage gushyira ingufu mu gukora irondo ndetse abahamagarira kujya batanga amakuru ku kintu cyose basanga cyabahungabanyiriza umutekano mu rwego rwo gukumira ingaruka gishobora guteza.

Supt Jules Rutayisire yavuze ko umuturage nawe afite uruhare mu kwicungira umutekano noneho inzego zibishinzwe zikaza ari ugufatanya nawe. Yabivuze atya agira ati: “ Umuturage niwe wa mbere ushinzwe umutekano we kuko niwe wa mbere umenya ahari umunyacyaha akaba akwiye gutungira agatoki inzego z’umutekano.”

Uyu muyobozi wa polisi mu karere ka Nyanza yabwiye abaturage b’umurenge wa Rwabicuma ko umutekano uhari ngo abantu babiri cyangwa batatu bashaka kuwuhungabanya ntibakwihanganirwa kuko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kandi abantu bose bakaba bari munsi yayo.

Abaturage b’umurenge wa Rwabicuma nyuma y’iyi nama bakoranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bufatanyije n’inzego z’umutekano bayishimiye ndetse bagaragaza ko biteguye gufatanya muri byose kugira ngo hatazagira icyongera kubakangaranya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka