Nyanza: Ibiyobyabwenge byatwikiwe ku mugaragaro

Abaturage, ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza hamwe n’inzego zishinzwe umutekano bafatanyirije hamwe gutwika no kumena ku mugaragaro litiro 231 za kanyanga, imifuka 15 y’inzoga zo mu bwoko bwa Vodka, ibiro 14 by’urumogi hamwe n’imifuka ibiri ya Chief Waragi.

Mu muhango wo gutwika ibyo biyobyabwenge wabaye kuri uyu wambere tariki 14/05/2012 hari abaturage benshi bari baje kwihera amaso uko bitwikirwa ku mugaragaro dore ko iki gikorwa cyahuriranye n’umunsi w’isoko rya Nyanza ndetse naho byatwikiwe akaba yari hafi yaryo.

Asobanura ububi bw’ibiyobyabwenge, ukuriye polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza, DPC Kwizera Charles yagize ati: “Umuntu wanyoye ibiyobyabwenge ni wa wundi ufata abana ku ngufu, agakubita umugore akanica n’imiryango ye kuko aba adafite umutimanama umubuza gukora ikibi”.

Abayobozi mu nzego zinyuranye bakusanya ibiyobyabwenge byatwitswe.
Abayobozi mu nzego zinyuranye bakusanya ibiyobyabwenge byatwitswe.

Yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda ibyobyabwenge kandi bagatafatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kuzitungira agatoki ababinywa kimwe n’ababicuruza.

Ati: “Murasabwa gutanga amakuru ku bantu bose bafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge kuko ababikoresha mubana nabo buri munsi aho mutuye naho mwirirwa niho babarizwa.”

DPC Kwizera yibukije ko ibiyobyabwenge nta byiza bifite kuko uwabikoresheje ntacyo yimarira usibye kuba imburamumaro no kubera abandi umutwaro n’igihugu muri rusange.

Nkurunziza Francis, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imali n’iterambere mu karere ka Nyanza yasabye abaturage kubwira abo basize mu ngo ko ibiyobyabwenge nta cyiza bigira.

Yasobanuye ko ibiyobyabwenge byatwitswe nta handi byavanwe usibye mu baturage batuye akarere ka Nyanza by’umwihariko mu murenge wa Busasamana urimo igice cy’umujyi.

Mbere y’uko batwika ibyo biyobyabwenge banafatiye indi mifuka y’urumogi ahitwa ku bigega mu karere ka Nyanza bigemuriwe abaturage; nk’uko Nkurunziza Francis yabitangaje.

Yabivuze atya: “Umuntu wanyoye ibiyobyabwenge ahinduka nk’umusazi ntatange amahoro mu bo babana n’aho anyuze hose agatera gatarina akica abo ahasanze ntagire ikintu na kimwe kibi atinya gukora.”

Nkurunziza Francis asanga ubufatanye ari ngombwa kugira ngo habeho kurwanya ibiyobyabwenge maze asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bashinzwe ku byamagana.

Harimo n'inzoga z'inkorano.
Harimo n’inzoga z’inkorano.

Gukoresha ibiyobyabwenge bihanwa n’ingingo ya 272 ndetse na 273 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda; nk’uko byasobanuwe na Mpozayo Radjabu, Umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Busasamana.

Kunywa ibiyobyabwenge no kubitunga ni icyaha gihanwa n’amategeko nk’uko umushinjacyaha Radjabu yabyibukije. Ati: “Umuntu uzakoresha ibiyobyabwenge ajye azirikana ko hari itegeko rimutegereje kubimuhanira”

Usengimana Didier, umwe mu rubyiruko rwari hafi aho batwikiye ibyo biyobyabwenge yishimiye ko byatwikiwe ku mugaragaro avuga ko byamusigiye isomo rinini. Yasobanuye ko aho atuye ibiyobyabwenge bihari ariko ngo abo abona babinywa ntacyo bigejejeho uretse urugomo rubaranga n’ubwiyandarike.

Ibiyobyabwenge byahiye birakongoka hasigara umuyonga.
Ibiyobyabwenge byahiye birakongoka hasigara umuyonga.

Umuyobozi wa Polisi wayoboye icyo gikorwa yabwiye abaturage ko ibiyobyabwenge biteguraga gutwika byakorewe amadosiye agashyikirizwa ubushinjacyaha bukayaregera urukiko rw’ibanze rwa Busasamana muri ako karere.

Ibyo biyobyabwenge byatwitswe ku mugaragaro byari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu karere ka Nyanza hari ibiyobyabwenmge byinshi ahubwo mu kubirwanya bashyiremo imbaraga nyinshi naho ubundi urubyiruko rwashize neza neza wagira ngo bigezweho cyangwa icyorezo!!!!!!!!

Ariko ubundi babibonamo nyungu ki kweli baba bitozamo kuzavamo ibyihebe ngaho ababifitiye igisubizo mumbwire.

Mugire mahoro y’Imana

yanditse ku itariki ya: 14-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka