Nyanza: Hatoraguwe umurambo w’umugabo i Rwesero
Ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo, tariki 02/12/2011, mu karere ka Nyanza hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Munyagikari Eric wishwe mu ijoro rya tariki 01/12/2011 ajugunwa i Ruhande rw’umuhanda ujya ku Rwesero.
Umurambo wa nyakwigendera wabonwe n’abanyeshuli bari mu Ngando bari muri siporo. Ubuyobozi bwa polisi mu Karere ka Nyanza bukimara kumenya iyi nkuru bwihutiye kuhagera buhita bujyana umurambo mu bitaro bya Nyanza kugira ngo bajye kureba icyaba cyamwishe.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyanza bavuga ko uwo mugabo yishwe n’abagizi ba nabi bamunize. Umwe mu baturage batuye hafi y’aho uwo murambo wari uri avuga ko nta gikomere bamusanganye. Ngo bikaba bishoboka ko yaba yanizwe noneho umurambo bakaza kuwuhajugunya.
Tukimara kumenya iby’iyi nkuru twanyarukiye iwabo wa nyakwigendera tuhasanga imbaga y’abantu benshi bose bifashe ku munwa bababajwe n’uburyo uwo mugabo yishwe akajugunwa hafi y’umuhanda.
Umwe muri bo yagize ati “Niba abantu bakomeje kwicwa bene aka kageni, Leta nidahaguruka amaherezo baratumaraho abantu”.
Mushiki w’uyu nyakwigendera yatangaje ko ababajwe cyane na ruriya rupfu rwa musaza we. Yemeza ko yabanaga n’abantu bose mu mahoro kandi akarangwa no gusabana.
Ati “Sinzi inyungu umugizi wa nabi wishe musaza wanjye azabibonamo”. Umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza, Emmanuel Manimba, avuga ko nyuma y’isuzuma ryakozwe n’ibitaro bya Nyanza ryerekanye ko Munyagikari yazize urupfu rusanzwe.
Manimba yagize ati “Hari andi makuru dufite avuga ko nyakwigendera yari yiriwe anywera mu tubari dutandukanye noneho akaba yaba yishwe n’inzoga kubera ko zamubayemo nyinshi”.
Polisi yakomeje ivuga ko ibisubizo yahawe n’ibitaro bya Nyanza babifitiye icyizere ngo ariko bikaba bidahagaritse ipererereza gukomeza gukorwa.
Munyagikari apfuye asize umugore n’umwana umwe. Yakoraga mu kigo cy’ishuli ryisumbuye cya Espanya mu karere ka Nyanza ashinzwe ububiko bw’ibitabo (bibliothécaire).
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|