Nyanza: Grenade yaturikanye abana babiri bari mu nzu y’iwabo bahita bapfa

Abana babiri b’abahungu umwe afite imyaka 11 n’undi ufite imyaka 9 y’amavuko bo mu mudugudu wa Musenyi mu kagali ka Migina mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza ahagana saa kumi z’umugoroba tariki 30/12/2013 baturikanwe na grenade bari mu nzu y’iwabo bahita bapfa.

Ibi biba nyiri urwo rugo ntiyari ahari ngo kuko akorera kure nk’uko bamwe mu baturanye be babyemeza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira Bwana Gasore Clement yemereye Kigali Today ko iyi grenade yaturikiye muri uwo murenge ayoboye.

Ati: “Si igihuha gerenade koko iturikiye mu murenge wa Muyira kandi abana babiri bo muri urwo rugo rwaho bibereye bahise bahasiga ubuzima”.

Aba bana babiri bishwe n’iyi gerenade ni bene Uwimana Eric na Byukusenge Odila bikaba ubwo twandikaga iyi nkuru imirambo yabo yari ikiri iwabo mu rugo.

Inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyanza zikomeje ibikorwa by’iperereza kugira ngo hamenyekane aho iyi gerenade yabaye intandaro y’urupfu rw’abo bana yavuye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 1 )

IMANA ibahe iruhuko ridashira kandi hakore iperereza ku cyayiteye n’aho yavuye

manana yanditse ku itariki ya: 31-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka