Nyanza: Bihaniye ukekwaho ubujura bamutema intoki
Umusore witwa Twagiramungu Athanase uvuka mu karere ka Nyamagabe wabaga mu mujyi wa Nyanza ahashakishiriza imibereho yafashwe yiba ibishyimbo mu murima nyirabyo amufashe aramwihanira amutema intoki mu gitondo cyo ku wa 17/12/2014.
Uyu Twagiramungu Athanase na we yiyemerera ubwe ko yafashwe yiba ibishyimbo mu murima agatemwa intoki n’uwitwa Kayumba Hezekiya utuye ahitwa mu Mugonzi mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Uyu watemwe intoki afatiwe mu murima w’ibishyimbo avuga ko nta bushobozi na mba afite bwo kujya kwa muganga kuko nta bwisungane mu kwivuza agira kimwe n’amafaranga yo kujya kwivuza.
Avuga ko ibi byatumye ahitamo gushinyiriza aryumaho mu gihe amaraso yarimo adudubiza ku bwinshi bigaragara ko ashobora no kuza kumushiramo hatagize ubutabazi bw’ibanze ahabwa.
Ngo impamvu yatumye yiba ibyo bishyimbo ni inzara yari amaranye iminsi atarya kandi atanywa nk’uko yabitangarije Kigali Today.
Kayumba Hezekiya ushinjwa kuba ariwe watemye intoki uyu Twagiramungu Athanase amufatiye mu murima w’ibishyimbo bye yahakaniye Kigali Today ko atari we wabikoze.
Yagize ati: “Uriya ni umujura yatubonye ariruka agwira icupa riramutema, iyo aba ari njye wamutemye sinari gutema intoki gusa mba namutemye n’ibindi bice by’umubiri we”.
Uyu Kayumba akomeza avuga ko ariwe yari yibwe mu by’ukuri gusa ngo si we wamutemye intoki ngo kuko n’abandi bashoboraga kuba bamuhohotera bakamutema kuko yari umujura ruharwa nk’uko yabyise.
Agira ati: “Ku bwanjye nta ruhare nagize mu kumutema intoki rero abivuze atyo akanshyira mu majwi akabinshinja yaba ambeshyeye”.
Uyu musore watemwe intoki avuga ko yiteguye kugeza ikirego cye mu bugenzacyaha bwa polisi kugira ngo imufashe kurenganurwa ngo kuko n’ubwo yari umujura ntibari bakwiye kumwihanira kandi amategeko aricyo abereyeho nk’uko abitangaza.
U Rwanda nk’igihugu kigendera ku mategeko kwihanira ntibyemewe niyo mpamvu Polisi y’igihugu ihora ishishikariza abaturage gufatanya mu rwego rwo gukumira ibyaha no kuranga ababikekwaho ariko ikanasaba abaturage kutihanira ahubwo ko abakekwaho ibyaha bose bayishyikirizwa nayo ikabashyikiriza ubutabera.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kwihanira birakwiye kuko abo tujyaniye polisi buracya tugahurira mu nzira nta gihano bahawe!