Nyanza: Batekesheje uburozi buhitana umwe babiri bajyanwa mu bitaro ari indembe
Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira, Akagali ka Nyundo, Umudugudu wa Muyira, umwana w’imyaka itandatu witwa Sindambiwe Vénutse yitabye Imana naho abitwa Mushimiyimana Jeannette w’imyaka 28 na Uwimbabazi Valerie w’imyaka 10 bajyanwa mu bitaro bya Nyanza ari indembe, nyuma yo gutekesha ibiryo umuti wica udukoko mu bihingwa byo mu murima.
Ubwo bari batetse ibiryo tariki 17/12/2014 saa yine za mu gitondo, uyu Sindambiwe yatumwe amavuta yo gukarangisha ibishyimbo mu cyimbo cyayo we azana umuti wica udukoko bawusuka mu biryo, bihiye bararya batangira kumererwa nabi kugeza ubwo umwe yahise yitaba Imana ako kanya.
Abandi babiri nabo bariye kuri ibyo biryo barimo Mushimiyimana na Uwimbabazi wari umushyitsi muri urwo rugo bahise bajyanwa kwa muganga ngo babakorere ubutabazi bw’ibanze, nyuma y’uko nabo bari batangiye kumererwa nabi, nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Hari abantu bo mu Murenge wa Muyira bakarangishije ibiryo umuti wica babikora bibwira ko ari amavuta, umwe yahise yitaba Imana akimara kubirya abandi babiri bajyanwa kwa muganga mu rwego rwo kubaramira ngo uwo muti nabo utaza kubahitana”.
Nyuma y’uru rupfu rutunguranye rw’uyu mwana w’imyaka itandatu abandi nabo bakaba ari indembe zirwariye mu bitaro bya Nyanza, Umuyobozi w’Umurenge wa Muyira ibi byabereyemo yasabye abaturage kugira ubushishozi iwabo mu ngo ndetse no kutegereza abana imiti nk’iyi ikoreshwa mu buhinzi, ngo kuko akenshi iba ari uburozi ku bantu ikabahitana.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|