Nyanza: Batatu bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka
Amakamyo abiri yagonganye n’indi modoka mu ikoni riri hirya gato y’ahitwa i Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza maze iyo ibirunduka munsi y’umuhanda batatu barakomeraka.
Bamwe mu babonye iyo mpanuka yabaye tariki 26/12/2013 ahagana saa moya n’igice za mu gitondo bavuga ko iyo mpanuka yatewe n’amakamyo abiri yashakaga kubisikana n’uko akagongana na pick up yavaga mu karere ka Huye yerekeza mu mujyi wa Kigali.
Imwe muri izo kamyo ifite purake KBR 409Y indi ifite KBR 908T naho pick up ifite purake ya RAB 187F. Abari muri izi kamyo nta n’umwe wakomeretse uretse abari muri iyo pick up yabirindutse munsi y’umuhanda abantu batatu muri bane bari bayirimo bagakomereka.
Polisi ikorera mu karere ka Nyanza yakurikiraniye hafi iby’iyi mpanuka maze abakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro bya Nyanza ngo bashobore kwitabwaho n’abaganga.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|