Nyanza: Batanu bakubiswe n’amashanyarazi bajyanwa mu bitaro ari indembe
Abakozi ba sosiyete ya MICON REAL Line Ltd harimo n’umwe wari ushungereye aho bashinga amapoto ku muhanda wa Kigali –Huye bakubiswe n’amashanyarazi y’ikigo cya EWSA bajyanwa mu bitaro bya Nyanza ari indembe.
Ibi byabereye mu kagali ka Kavumu ahitwa i Mugandamure mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ahagana saa munani z’amanywa tariki ya 30/01/2014.
Munyaneza Prosper umwe muri bo bakozi bakubiswe n’amashanyarazi urwariye mu bitaro bya Nyanza kimwe na bagenzi be avuga ko bagaruye ubwenge bakisanga baryamye mu bitaro bya Nyanza bakomeretse cyane.
Agira ati: “Mperuka njye na bagenzi banjye duterura ipoto ariko ibyakurikiye ni uko twaje kwisanga muri ibi bitaro twakomeretse cyane kuko twari twataye ubwenge kubera gukubitwa n’amashanyarazi”.

Nzeyimana Valens ushinzwe abo bakozi b’iyi sosiyete kandi ibyo biba akaba yari hamwe nabo abayoboye muri iyo mirimo avuga ko muri abo bakozi bahuye n’ibyo byago byo gukubitwa n’amashyanyarazi nta mutekinisiye n’umwe ubarimo ngo bose bari abakozi bifashishwa mu gishinga amapoto.
Ati: “Twe n’ikigo gishinzwe amashanyarazi cya EWSA dufitanye amasezerano yo kubashingira amapoto anyuzwaho insiga z’umuriro rero ibyago twagize ntacyo twayisaba ahubwo ubu nitwe turimo kuvuza abakozi bacu”.
Akomeza avuga ko muri abo bari kuvuzwa harimo n’uwari uhagaze ashungera abo bakozi ngo ni nawe urembye cyane kuko ayo mashanyarazi yamukubise cyane akamwigirizaho nkana.
Ubwo uyu muyobozi wabo yabasuraga abasanze mu bitaro bya Nyanza tariki 31/01/2014 yasanze bamwe muri bo batakirembye cyane nk’uko bakihagezwa bari bameze.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|