Nyanza: Baratakambira ubuyobozi ngo bubakize umugabo w’umuyarugomo ngo ukubita abo ahuye na bo
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, na bamwe mu bakozi b’akarere kuri uyu wa 2 Kamena 2015 ubwo bari bagiye gukemurayo ibibazo by’abaturage mu Murenge wa Nyagisozi bakiriwe n’amaganya ya bamwe mu baturage babasaba kubakiza umugabo bavuga ko yigize indwanyi muri ako gace wahigize.
Abo baturage basabye ubuyobozi bw’akarere kugira icyo bakora kugira ngo urugomo rw’uwitwa Mathias Uwayezu ruhagarare kuko ngo yigize indakoreka akaba ahondagura abo ahuye na bo mu nzira abaziza ubusa.

Mukanzaramba Florence, utuye muri ako Kagari ka Kirambi yabwiye Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ko mu minsi ishize uyu mugabo Uwayezu Mathias yatangiriye umugabo we akamukubita bahuriye mu nzira kugeza ubwo bimuviramo kujyanwa mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda yabaye intere.
Azenga amarira mu maso yagize ati “Umugabo wanjye yatangiririwe mu nzira akubitwa na Uwayezu Mathias amumena umutwe. Namujyanye mu bitaro bitandukanye ariko byaranze birananirana ubu namugaruye mu rugo kuko ibintu byari bimaze kunshiraho muvuza inkoni”.
Yakomeje avuga ko umugabo we akimara gukubitwa yamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Kirambi kibegereye bikanga bakamwohereza mu Bitaro bya Nyanza na byo birananirwa ajyanwa mu Bitaro bya Kanombe ari na ho yavuye agarurwa mu rugo kubera ikibazo cy’amikoro bahuye na cyo.
Agira ati “Ibintu byari bimaze kunshiraho muvuza bimaze kunyobera nahuye n’umugiraneza amfasha kubona itike umugabo wanjye mugarura mu rugo ni ho arembeye kuko nta bwisungane mu kwivuza dufite”.
Undi mugore witwa Nyirandungutse Vestine, na we yashyize mu majwi uyu Uwayezu Mathias amushinja kugenda yigamba ko azamukubitira umugabo akamugira intere.
Mu mvugo irimo agahinda yagize ati “Uriya mugabo nimudukize kuko arashaka kutwicira abagabo”.
Rutabagisha Herman, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi,
na we yemeza ko uwo mugabo Uwayezu Mathias ngo ari ku rutonde rw’abantu bananiranye.
Impamvu ngo bataramufata ngo atyozwe ibyo akora ngo ni uko akubita abantu abubikiriye agahita atoroka icyakora kuri ubu ngo arimo gushakishwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yemeye guha ubufasha bw’ubuvuzi uyu mugabo urembeye iwe mu rugo kubera inkoni ndetse anizeza abaturage muri rusange ko inzego z’umutekano zigiye gukemura uru rugomo.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
TUGOMBA GUKUMIRA ICYAHA KITARABA THANK YOU VERYMUCH
Ntibibagirwe nabamywa ibiyobyabwenge, Kuko nababajwe no gusanga umumotali Vincent ari hagati yurupfu n’ubuzima mu Bitaro bya Nyanza azize uwamuteze atashye iwe Kavumu saa moya zumugoroba akamukubita brock ciment mu maso.