Nyanza: Bane batawe muri yombi bazira ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe cy’icyunamo

Icyegereranyo cy’ibyaha byakozwe mu karere ka Nyanza muri uku kwezi kwa Mata 2014 cyerekana ko ibyahungabanyije umutekano ari 17 harimo bine birebana n’ingengabitekerezo ya Jenoside byakozwe mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iyi nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyanza yateranye kuri uyu wa mbere tariki 28/04/2014 yemeje ko bane batawe muri yombi mu gihe cy’icyunamo bakurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uburyo ibi byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byakozwemo bujyanye no gushinyagura ndetse no gusesereza abarokotse Jenoside bababwira amagambo abakomeretsa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yatangaje ko aba bane batawe muri yombi bose bashyikirijwe ubutabera kugira ngo bukore akazi kabwo ko kubakurikirana bubaryozwa ibyo byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yakomeje avuga ko uku kwezi kwa kane kuba ari ibihe bikomeye cyane kuko hejuru y’ibyaha bisanzwe bihungabanya umutekano haniyongeraho n’ibijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside bishobora gutuma imibare yabyo yiyongera.

Ati: “Kuba mu kwezi kwa Werurwe twaragize ibyaha 26 ariko mu kwezi kurimo ibikorwa by’icyunamo bikagabanuka ubu turishimira ko byagabanutse ugereranyije n’uko mu bihe bisanzwe byari bimeze”.

Ku bwa Murenzi Abdallah asanga uku kwezi kwa Mata 2014 mu karere ka Nyanza umutekano wagenze neza cyane ngo kuko nta byaha biremereye byabonetse ngo bihungabanye umutekano w’abantu n’ibyabo muri aka karere.

Mugabo André uyobora Akagali ka Rwesero mu karere ka Nyanza nawe wari witabiriye iyi nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyanza yishimira ko igabanuka ry’ibyaha muri aka karere ryatewe n’uruhare abaturage babigizemo bakumva ko umutekano bafite uruhare mu kurwanya icyawuzanamo agatotsi ugahungabana.

Uyu muyobozi wo ku rwego rw’akagali ari nako gahuza imidugudu n’ubuyobozi bw’umurenge mu bijyanye n’imiyoborere mu Rwanda yasobanuye ko nta kiguzi cy’umutekano ngo usibye kuba inzego zose zafatanya mu kuwucunga no kuwubumbatira.

Mu karere ka Nyanza kimwe no mu tundi turere tw’igihugu ubu hamaze gushyirwaho urwego rwunganira ubuyobozi bw’uturere mu gucunga umutekano kugira ngo urusheho kubumbatirwa iminsi yose.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka