Nyanza: Baketsweho kwiba ihene babasatse banabasangana ibiti 20 by’urumogi
Habiyaremye Schadrack w’imyaka 31 na nyina Nyirabashongore Thabea w’imyaka 55 y’amavuko batuye mu mudugudu wa Muturirwa mu kagali ka Kiruri mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza baketsweho kwiba ihene babasatse banabasangana ibiti by’urumogi 20 bihinzwe iwabo mu rugo.
Ibi byabaye tariki 17/03/2014 ubwo umugabo witwa Sekamonyi Ozziel uturanye n’uyu muryango yatakiraga inzego zishinzwe umutakano muri aka gace avuga ko yibwe ihene ndetse akanavuga ko yaba yarengeye muri abo baturanyi be.
Muri uko gukurikirana irengero ry’iyo hene ya Sekamonyo yari yibwe aho bakeka banahasanze ibiti 20 by’urumogi ruhinzwe.
Nk’uko bamwe mu bageze aho ibyo biti byari bihinzwe babitangarije Kigali Today ngo byari bifite amashami menshi kandi manini bigaragara ko byaba bihamaze igihe kinini bihinzwe.
Uyu mwana na nyina bavuga ko bemera icyaha bakoze ndetse bakagisabira n’imbabazi ubu bacumbikiwe kuri station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza kugira ngo bakorerwe dosiye y’ibyaha bakurikiranweho.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|