Nyanza: Akawudu, akantu bacana kirukana imibu, kari karikoze

Akantu bita “akawudu” benshi bifashisha mu kwirukana imibu mu nzu ndetse no kuzanamo impumuro nziza kari gateje akaga mu gice cy’umujyi wa Nyanza ubwo inzu icururizwamo yafatwaga n’umuriro ariko ku bw’amahirwe abaturage n’inzego z’umutekano bakihutira kuwuzimya.

Nshimiyimana Phenias akaba ari nawe wacanye aka kawudu avuga ko yatashye yibwira ko kazimye ariko nyuma y’amasaha make ageze mu rugo yohererezwa intumwa yo kumubwira ko umuriro watse mu nzu bacururizamo.

Aha hagaragara etajeri hahozemo ibicuruzwa byahiye, umwotsi ugaragara ku rukuta ni uw'umuriro wazimijwe utarakongeza inzu yose.
Aha hagaragara etajeri hahozemo ibicuruzwa byahiye, umwotsi ugaragara ku rukuta ni uw’umuriro wazimijwe utarakongeza inzu yose.

Agira ati: “Twaje twihutira gutabara dusanga abaturage n’inzego zishinzwe umutekano bari mu gikorwa cyo kuzimya dufatanya nabo ariko iyo bitamenyekana vuba inzu n’ibiyirimo byose byari kuba umuyonga ndetse n’izindi nzu z’ubucuruzi ziri hafi yacu zigafatwa”.

Uyu muriro wahereye mu nzu abari hafi yayo batangira kubona ikintu cy’icyotsi kizamuka kandi ari nako umuriro urushaho kwaka cyane nk’uko Nshimiyimana Phenias yabitangarije Kigali Today. Ati “Ikintu nshima ni uko uyu muriro washoboye kumenyakana ndetse abantu bakawuzimya mu maguru mashya naho ubundi ibintu byose biba byabaye umuyonga byadogereye.”

Uyu mukozi avuga ko ashimira cyane abantu bamutabaye muri ako kaga yari ahuye nako, kuko ngo yari guhisha inzu n’ibintu byo muri Alimentation bacuruzaga. Nk’uko uyu mukozi akomeza abisobanura ngo nta byinshi byangiritse keretse imigati n’imbuto ziribwa byahatikiriye bitewe n’uko umuriro wakiye hafi yabyo.

Uyu Nshimiyimana Phenias yagiriye abantu inama yo kwitondera turiya tuntu bita Utuwudu kuko benshi bakeka ko tutatwika inzu ngo ibiyirimo bishye, nyamara we ngo akaba yabyiboneye kuko byari bimubayeho Imana igakinga akaboko.

Mu gice cy’umujyi w’akarere ka Nyanza haherukaga inkongi y’umuriro mu ntangiriro y’umwaka wa 2014, ubwo inzu yo guturamo y’umuntu yashyaga igahinduka umuyonga. Utuwudu dusanzwe dukoreshwa n’abantu ngo baba bashaka kutwifashiha ngo batere impumuro nziza mu nzu cyangwa birukana imibu n’utundi dukoko mu mazu yabo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka