Nyanza: Abantu bajyaga mu bukwe bakoze impanuka

Ejo, ahagana mu ma saa munani z’amanywa, mu karerer ka Nyanza habereye impanuka y’abantu bari bajyiye mu bukwe umwe muri bo arakomereka bikomeye.

Imodoka yo mu bwoko bwa Rav 4 yambaye plaque RAB 929 yari itwawe na Iranyumva Frederic yagonganye na moto yo mu bwoko bwa AG 100 ifite plaque RAB 11U maze Mutabazi Claude wari uyitwaye arakomereka bikomeye. Ariko ku bw’amahirwe abari mu modoka bayivuyemo ari bazima.

Imodoka yavaga i Muhanga yerekeza mu karere ka Huye mu bukwe na moto ituruka mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza yerekeza mu karere ka Ruhango kuzana ibikoresho byagombaga gukoreshwa mu bukwe.

Ababonye iyi mpanuka iba bavuga ko imodoka na moto byose byari bifite umuvuduko. Bavuga ko uwo musore wari utwaye moto yinjiye mu muhanda atabanje kureba noneho imodoka ikamugonga akiva mu muhanda w’igitaka ajya muri kaburimbo.

Iyi mpanuka yabereye aho akarere ka Ruhango gahanira imbibi n’akarere ka Nyanza mu ikoni ry’umuhanda Kigali-Huye.
Utwaye moto yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kigoma kiri hafi aho ariko biba iby’ubusa bahita bamwohereza kuvurirwa mu bitaro bya Nyanza nk’uko abatangabuhamya babivuga.

Ibi binyabiziga bikimara gukongana moto yahise icika amahembe naho imodoka yangirika igice cyose cy’imbere.

Gahunda y’ubukwe bombi barimo yahise ihagarara uwakomeretse ajyanwa kuvurirwa mu bitaro naho umusheferi w’imodoka atabwa muri yombi na polisi ishinzwe umutekano mu muhanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka