Nyanza: Abantu 2 barohamye mu mugezi wa Mwogo
Tariki 14/12/2011 ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza, abantu 2 bitabye Imana barohamye mu mugezi wa Mwogo umwe muri bo aboneka yapfuye undi aburirwa irengero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyabakamyi, Herman Rutabagisha, yatangaje ko abatwawe n’umugezi wa Mwogo harimo umusore witwa Nzabamwita w’imyaka 15 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Cyabakamyi na Mushimiyimana Venantie wavaga mu karere ka Nyamagabe ajya kurema isoko ryo ku Buhanda riherereye mu karere ka Ruhango.
Rutabagisha yasobanuye ko Nzabamwita yashatse kwambutsa Mushimiyimana bose bahita barohama mu mugezi wa Mwogo urabajyana. Umurambo wa Nzabamwita niwo abaturage bashoboye kubona naho uwa Mushimiyimana Venantie uburirwa irengero.
Abo bantu batwawe n’umugezi wa Mwogo kubera ko wari wuzuye kubera imvura nyinshi yaguye mu karere ka Nyamagabe mu ijoro rya tariki 13/12/2011. Umurambo wa Nzabamwita wahise ushyingurwa kuri uyu wa gatatu naho umurambo wa Mushimiyimana Venantie ukaba ugishakishwa.
Abaturage bo mu murenge wa Cyabakamyi ku bufatanye n’indi mirenge bihana imbibe bakomeje gushakisha umurambo w’uyu mukobwa ariko kugeza twandika iyi nkuru wari utaraboneka.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|