Nyanza: Abantu 14 bamaze kwitaba Imana mu mezi 2 ashize

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, aratangaza ko kuva mu kwezi k’Ugushyingo abantu 14 bamaze kwitaba Imana muri aka karere bitewe n’impamvu zinyuranye.

Murenzi Abdallah yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabereye mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Nyanza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ukuboza 2011.

Zimwe mu mpamvu zateye impfu z’abantu muri aka karere harimo impanuka, kwiyahura, ubwicanyi, ubusinzi bukabije n’urugomo rushingiye ku makimbirane yo mu miryango.

Umurenge wa Busasamana uza ku isonga ry’imirenge yagaragayemo ubwicanyi, ugakurikirwa na Ntyazo na Muyira.

Murenzi Abadallah yabwiye abanyamakuru ko hari ingamba zafashwe ngo iki kibazo gikemuke. Yabivuze muri aya magambo: “Turimo gukangurira abaturage kurushaho kwicungira umutekano no gutanga amakuru y’icyashaka cyose kubangamira umutekano w’abantu n’ibyabo hakiri kare”.

Murenzi asanga hari n’impfu abantu bagiye bagiramo uruhare. Yatanze urugero rw’umugabo uherutse kwicwa n’inzoga mu gitondo basanga zamutsinze mu nkegero y’umuhanda. Ibitaro bya Nyanza byasanze uwo mugabo yarishwe n’ubusinzi bukabije.

Murenzi yasabye abaturage gukemura ibibazo bisunze inzego zashyizweho n’ubuyobozi aho kwihorera nk’uko hamwe na hamwe byagiye bigenda; yanabasabye kwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka