Nyanza: Abajura bo mu ngo bateye abaturage inkeke

Abaturage batuye mu Mugonzi mu kagali ka Nyanza gaherereye mu karere ka Nyanza, batewe inkeke n’ikibazo cy’ubujura bwibasira ingo zabo badahari. Abajura bacunga badahari bakiba ibikoresho n’ibindi bintu bifite gaciro.

Umwe mu bakekwaho ubwo bujura witwa Noheli Sibomana w’Imyaka 18, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/02/2012 amaze kugurisha inyundo nini imena amabuye, yibye mu rugo rw’uwitwa Nshimyumuremyi Celestin utuye aho mu mugonzi.

Sibomana wafashwe akimara kwishyurwa amafaranga, yemera icyaha ariko akavuga ko icyamuteye kwiba ari inzara aterwa no kuba ari umwana w’imfubyi. Nyir’inyundo nawe yaje kumuha imbabazi asubirana inyundo ye.

Abatungwa agatoki barimo abakozi bo mu ngo n’abandi bitwa abatemberezi, birirwa bazenguruka mu midugudu bashaka abo bahomera amajerekani cyangwa amasafuriya yapfumutse.

Abo batemebezi baza bakomanga ku nzugi n’ibipangu, nyir’urugo yatinda kubakingurira bakiha karibu basanga nta munt uurimo kakiha icyo bahasanze. Igitangaje ni uko batanatinya kwiba ibiryo byo mu nkono.

Bamwe mu baturage batuye muri uwo mudugudu bavuga ko ubujura buciye icyuho bumaze kuba akarande kuri bo. Bifuje ko abafatiwe muri ubwo bujura bajya bahanwa hakurikijwe amategeko, ku buryo babera abandi icyitegererezo bigatuma bacika kuri iyo ngeso mbi yo kwiba.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahoni wacu mumugonzi wa nyanza mujye mutugezaho na makuru yo mu gakenyeri ku rwesero kugatsisino i karama nahandi iwacu i nyanza

gikundiro yanditse ku itariki ya: 19-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka