Nyanza: Abajura badukanye uburyo bwo kwiba bateruye inkono ku ziko

Ubujura bwo kwiba inkono ishyushye bayiteruye ku ziko bukomeje kuvugisha benshi nyuma yaho bukorewe mu rugo rw’uwitwa Gahuta Justin utuye mu mudugudu wa Gakenyeri A, Akagali ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Nk’uko bamwe mu bagize umuryango we babitangaza ngo mu ijoro rishyira tariki 23/06/2012 baraje inkono y’ibishyimbo ku mbabura ariko bukeye basanga yaburiwe iregero n’isafuriya byatetswemo.

Rusingizwa Espoir umwe mu bagize uwo muryango wibwe inkono y’ibishyimbo yaraye ku ziko asobanura ko babyutse bagiye kureba ko byahiye ariko bagatungurwa no gusanga inkono yagiye kera hasigaye gusa imbabura n’amakara yari acyaka umuriro muke.

Yagize ati: “Twashatse aho abo bajura binjiriye turaheba nibwo duketse ko basimbutse urupangu bakajyana inkono n’amamininwa kuko aho byamininiwe hatabonetse.”

Nyuma gato y’ubwo bujura, abajura nabwo bahengereye umukozi wo mu rugo agiye guhaha binjira mu rugo biba imyenda yanitse ku migozi ndetse baninjira mu nzu bajya gusasura amashuka yari mu cyumba cy’abashyitsi barayandurukana; nk’uko Bigirimana Jean Caude wibwe muri urwo rugo abivuga.

Abatuye umudugudu wa Gakenyeri A bavuga ko ikibazo cy’ubujura buciye icyuho muri iyi minsi kibakomereye kuko bibwa imyaka mu mirima ndetse bakanarara rwantambi batesha ibisambo biza kwiba byitwikiye ijoro.

Muri ubwo bujura buciye icyuho harashyirwa mu majwi abantu baza baturutse mu turere duhana imbibi n’akarere ka Nyanza baza bakomanga urugo ku rundi bashaka ibiraka byo guhoma amajerekani n’ibidomoro; nk’uko abaturage babivuga.

Abandi bakekwa muri ubwo bujura ni insoresore zihengera bumaze kwira zigatangira kuzunguruka mu makaritsiye (quartiers) atandukanye agize igice cy’umujyi wa Nyanza.

Umwe mu baturage asobanura uburyo bibwamo muri aya magambo: “Bariya bantu birirwa bashaka ibiraka byo guhoma amajerekani n’ibindi barimo amabandi kuko umwe muri bo arinjira agatangira kuneka yisuhurisha abo ahasanze maze yakumva nta muntu ukomye agahita yihura mu nzu ibyo ayisanzemo akabipakira nk’ushaka kwimura ba nyir’urwo rugo.”

Yakomeje avuga ko akenshi baba banafite abo bari kumwe babanekera aho umukozi agiye ndetse bakaba bazi n’umubare w’abantu batiriwe mu rugo kuko akenshi biba mu gihe abantu bose baba bagiye mu mirimo ingo zasigayemo abakozi.

Ubuyobozi bw’umudugudu wa Gakenyeri A buvuga ko ingamba zimaze gufatwa
kugira ngo bahangane n’ibyo bisambo hakorwa urutonde rw’abantu bashya binjiye mu mudugudu wabo kugira ngo hamenyekane ikibagenza ndetse no gukora irondo rya ninjoro.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibintu birakomeye. ese umuntu ujya kwiba inkono y’ibiryo ese aba afite inzara cyangwa ni nkawamugani ko ubuze inda amena umugi.Abantu bakwiye kwigishwa gukora aho kuzerera bashaka aho biba inko y’ibiryo iri kuziko.

alexandre yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

Ni hatari kabisa ubwo se umuntu yikorera inkono ishyushye ku mutwe we mbega ibintu!!!!!!!!1 abo si abajura ahubwo ni ingeruza n’imihirimbiri

yanditse ku itariki ya: 25-06-2012  →  Musubize

mbega ubukene! biteye isoni no kwiheba kwiba ibiryo bitetse kweli naho nabereye ibi byo n’ibishya !usibyeko jye numvamo ko hari ikibazo cy’ukukene gishobora kuba gituma hari atagishobora kwikora mukunywa!!
nukubirebera hafi

amidenyanza yanditse ku itariki ya: 25-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka