Nyanza: Abagore babiri barwaniye umugabo, umwe arahakomerekera bikomeye

Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyanza yabaye tariki 30/01/2012 byagaragaye ko hari ibyaha byahungabanyije umutekano mu kwezi kwa Mutarama ariko bigatinda kumenyekana.

Herman Rutabagisha, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyabakamyi, yavuze ko hari umugore witwa Mukeshimana Jeannette w’imyaka 42 y’amavuko uherutse kurwana na Mukarushema Felecita akamukometsa bikomeye amukubise ibuye bapfa Kamanzi Jean Pierre w’imyaka 52 y’amavuko ubana na Mukeshimana rwihishwa.

Mukeshimana yasanze Mukarushema ahagararanye na Kamanzi basanzwe babana nk’umugore n’umugabo n’uko kubera gufuha yegura ibuye arikubita uwo mukeba we mu mutwe arawumena ku buryo yajyanwe kwa muganga ari indembe.

Amakuru ubuyobozi bw’umurenge wa Cyabakamyi bufite avuga ko uwo mugabo abo bagore bombi bapfa akomoka mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza akaba yarakatiwe imyaka 30 na Gacaca y’umurenge wa Muyira bivugwa ko yaje aturukamo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muyira bukimara guhabwa ayo makuru bwatangaje ko bugiye gushaka amakuru y’impamo avugwa kuri uwo mugabo.

Mu kwezi kwa Mutarama 2012, ibyaha byakozwe mu karere ka Nyanza bikamenyekana ni 25.

Iyi nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyanza yayobowe n’umuyobozi w’aka karere, Murenzi Abdallah. Yitabiriwe n’abahagarariye ingabo na polisi mu karere hamwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugali n’imirenge igize akarere ka Nyanza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumvamukeshimana arimumakosa

CR7 yanditse ku itariki ya: 4-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka