Nyanza: Abagore babiri bararwanye umwana uhetswe ahasiga ubuzima

Umwana w’amezi abiri yitabye Imana nyuma y’imirwano yashyamiranyije nyina witwa Mukarwego Colleta n’undi mugore witwa Nzerena Alphonsine bo mu mudugudu wa Gahoko mu kagali ka Kiruri umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza bapfa amarozi.

Ubwo abo bagore bahuriraga mu nzira tariki 25/02/2012, Nzerena amuteze Mukarwego aramwadukira amuhondagura inkoni. Mu gihe barwanaga, umwana Mukarwego yari ahetse yafashwe n’inkoni imukomeretsa mu mutwe hashize amasaha abiri ahita yitaba Imana; nk’uko bisobanurwa n’abaturage bababonye barwana.

Nyuma y’amasaha abiri umwana apfuye Nzerena yahise ajyanwa gufungirwa kuri station ya polisi mu karere ka Nyanza.

Abaturanyi b’abo bagore bavuga ko Nzerena yigeze gushaka kuzinga inda y’uwo mwana Mukarwego yari ahetse. Nzerena yasanze Mukarwego iwe mu rugo yitwaje icyatsi cy’umucaca amusaba kugipimisha inda y’umwana Mukarwego yari atwite amubwira ko ashaka kureba urusha undi inda nini. Mukarwego yarabyanze akeka ko Nzerena ashaka kumuroga.

Kuva aho umwana avukiye Nzerena yatangiye kujya yiyenza kuri Mukarwego amubwira ko agenda amusebya hose avuga ko yashatse kumuzingira inda akoresheje uburyo bw’amarozi ntibishoboke.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka