Nyanza: Abagabo babiri barwanye bapfa umugore

Twahirwa Alikaab na Gasana Omar barwaniye mu mudugudu wa Akirabo mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ku mugoroba wa tariki 11/05/2012 bapfa umugore w’umupfakazi binjiye bombi.

Abaturanyi b’urwo rugo rwabereyemo iyo mirwano bavuga ko yatewe no kuba abo bagabo bombi bahahuriye umwe agashaka kwihaniza undi amukubita. Cyakora muri abo bagabo bombi barwanaga nta n’umwe wabashije gukomerekera muri iyo mirwano kuko batabawe aribwo bagitangira kumvana imitsi.

Bamwe mu bagize komite y’umugududu hamwe n’abaturage batabaye bavuga ko baje basanga Twahirwa Alikaab ariwe wunamye hejuru ya Gasana amukubita ibipfunsi mu majigo. Twahirwa Alikaab ngo niwe wari ufite ubukana bwinshi akubita mugenzi we Gasana Omar basangiye umugore.

Twahirwa Alikaab yabyaranye n’uwo mugore mu gihe Gasana we nta mwana barabyarana; nk’uko Mukazabyuma Muhamudu ushinzwe amakuru mu mudugudu wa Kirabo iyo mirwano yabereyemo yabibwiye Kigalitoday.

Nyuma yo gukiza abo bagabo bombi ubuyobozi bw’umudugudu wa Akirabo bwafashe icyemezo cyo kwiga kuri icyo kibazo mu nteko y’abaturage tariki 12/05/2012.

Mu nama yahuje abaturage b’uwo mudugudu, abo bagabo bombi bateje impagarara bahibereye hamwe n’umugore wabashyamiranyije, abaturage bemeje ko abo bagabo bombi nta burenganzira bafite bwo kongera gukandagira mu rugo rw’uwo mugore kugeza igihe umwe muri bo aziyemeza kumushaka mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mukazabyuma Muhamadi ushinzwe amakuru muri uwo mugudugudu yatangaje ko kuva icyo cyemezo kikimara gufatwa bagiye gupanga irondo kuri urwo rugo kugira ngo abo bagabo batazongera kugaruka muri urwo rugo bitwikiriye ijoro bikageza ubwo bongera guteza ikibazo cy’umutekano muke barwana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Jye nibaza ikibazo izina "inzoga zinkorano"ese nizihe nzoga zitari inkorano?nizihe zidakorwa se ?iri zina ntirivugitse neza too

Kanzegushira yanditse ku itariki ya: 14-05-2012  →  Musubize

Aha hantu ni mubayisiramu tuu!!!!!!!!!!!!!!
Ngo Alikaab, Omar na muhamudu

cyakora Imana ishimwe ubwo umwe atakuyemo undi umwuka

yanditse ku itariki ya: 13-05-2012  →  Musubize

Aha hantu ni mubayisiramu tuu!!!!!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 13-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka