Nyamiyaga: Hatoraguwe gerenade

Mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi, tariki 14/12/2011, abanyururu bakora igihano nsimburagifungo (TIG) mu muhanda uva ahitwa Burimbi ujya mu murenge wa Rukomo bahatoye gerenade maze bahita bayishyikiriza ubuyobozi.

Agoronome wo mu Kagari ka Kabuga, Nkurikiyinka Philibert, avuga ko iyo gerenade bayiguyeho bari gukora umuhanda maze bakiyibona bahita babibwira uhagarariye local defense mu murenge ari we Ndayambaje Innocent ahita ayibaka ayishyikiriza abayobozi b’akagari ka Kabuga.

Iyo gerenade ibitse ku biro by’ako kagari bakaba bategereje ko inzego za police n’iza gisirikare ziza kuyitwara.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka