Nyamirambo: Imodoka zihiriye mu igaraje

Mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nko kwa Mutwe hadutse inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021 yibasira inzu yari irimo igaraje, imodoka zarimo zirakongoka.

Biravugwa ko imodoka zibarirwa muri 18 ari zo zihiriye muri iryo garaje ryitwa ‘Pure Pro’, muri izo modoka hakaba harimo n’iy’umukinnyi Sugira Ernest ukina umupira w’amaguru.

Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe kuzimya inkongi, yihutiye gutabara igerageza guhangana n’uwo muriro, gusa byinshi mu byari muri iryo garaje bikaba byari byamaze kwangirika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IZO MODOKA ZIRABABAJE CYANE GUSA HAKURIKIRANWE ICYATEYE IYO MPANUKA.

TWAGIRUMUGABE INNOCENT yanditse ku itariki ya: 17-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka