Nyamirambo: Babangamiwe n’inzoga zitemewe

Mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Rugarama mu Mudugudu wa Riba hari abaturage bavuga ko babangamiwe n’umwanda batezwa n’ingaruka z’abanywa inzoga zitemewe, bakavuga ko umutekano muke bafite bawuterwa n’abanywa izo nzoga.

Umwe mu baturage (twahaye izina rya Odette) utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko abangamirwa n’abanywera izo nzoga hafi y’iwe, bakamuteza umwanda baza kwiherera aho atuye.

Yagize ati: “Nk’ubu umutekano muke dufite tuwuterwa no kuba duturanye n’ingo eshatu zicuruza izo nzoga. Kuva muri Guma mu Rugo y’umwaka ushize wa 2020 icyorezo cya Covid-19 kigitangira nta mutekano dufite. Hari igihe ntaha mvuye mu kazi nkasanga bihagaritse iruhande rw’inzu yanjye, rimwe na rimwe bakankomangira bayobewe iyo bataha, ariko kuko ari abaturanyi(abazicuruza) tukabura uko dukemura ikibazo. Nk’ubu baheurtse kunyiba telefoni ndi gutaha kandi nta bandi babikora usibye abo baba bashaka ayo bajya kunywera izo nzoga”.

Undi muturage na we utashatse kwivuga izina kubera umutekano we (twamwise Kalisa) avuga ko mu rugo rw’uwitwa Selemani harimo utubari dutatu ducuruza inzoga zitemewe (izo bamwe bita inkorano).

Ati: “Bacuruza ibisasu(inzoga z’inkorano) iyo twicaye aha mu rugo ntitubasha kuruhuka neza uko bikwiye kuko bamara gusinda bagasakuza cyane.”

Avuga ko iki kibazo kimaze igihe kinini, ubuyobozi bubizi ariko ntibikemuke”.

Undi mubyeyi avuga ko ababajwe no kuba yaragiye kureresha abana be bajya kwiga kure, kuko yangaga ko bazajya bumva amagambo mabi avugwa n’abamaze kunywa inzoga bagakura nabi.

Yasabye Leta gutegura ibitaro byinshi kuko ngo mu minsi iri imbere bashobora kuzarwara indwara z’ubuhumekero kubera ibihabera.

Kalisa avuga ko bisa nk’aho abakora ubwo bucuruzi butemewe baba babiziranyeho n’abayobozi mu nzego z’ibanze kuko akenshi iyo babimenye ko basurwa n’inzego zo hejuru ngo bahita babihisha cyangwa bakiruka.

Umuturage uri muri komite nyobozi y’Umudugudu wa Riba avuga ko abazicuruza bananiranye, kandi ko bakora raporo buri gihe ariko ntihagire igihinduka.

Bamwe bafatanwa izi nzoga zikamenwa nyamara bakongera bakishora mu kuzikora no kuzicuruza
Bamwe bafatanwa izi nzoga zikamenwa nyamara bakongera bakishora mu kuzikora no kuzicuruza

Avuga ko ari uguhozaho kuko asanga kuba abayobozi mu nzego zo mu Kagari babizi ndetse no ku Murenge ari bo bagakwiye gufata iya mbere mu gufata imyanzuro nyayo yatuma icyo kibazo gicika burundu kuko biteye umwanda mu baturage.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Riba, Bakundukize Immaculée, yemeza ko inzoga zitemewe zihari kandi ko buri gihe agerageza kubuza umusaza uzicuruza n’abo bafatanya ariko ntibabireke.

Bakundukize ati “Nagerageje guhamagara abayobozi ku Murenge wa Nyamirambo, baraza ndetse barazimena ariko iyo abayobozi bagiye, arongera akazicuruza.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka