Nyamirama: Umunyegare yagonzwe na moto arakomereka anakuka amenyo atandatu

Umunyegare witwa Nshimyumuremyi Aboubakar w’imyaka 17 yagonzwe na moto ifite ikirango RA 060N akomereka mu mutwe anavunika akaboko k’imoso ndetse anakuka n’amenyo atandatu.

Nshimyumuremyi yagongewe ahitwa mu Kiyanja mu kagari ka Gikaya ko mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza mu ijoro rya tariki 20/11/2013.

Moto yari ihetse abantu babiri ariko bo ngo nta cyo babaye. Nshimyumuremyi yahise ajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Rwinkwavu, naho moto ijyanwa kuri polisi, sitasiyo ya Mukarange.

Iyo mpanuka ngo yatewe n’uko moto itari ifite amatara ku buryo Ndayizeye Elphase wari uyitwaye atabashaga kureba imbere neza, ari na byo byamuviriyemo kugonga uwo munyegare.

Impanuka nk’izi ntizari ziherutse kuba mu karere ka Kayonza kuko polisi ngo yari yarahagurukiye ibinyabiziga bifite ibibazo bishobora gutera impanuka.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburasirazuba akaba n’umugenzacyaha muri iyo ntara, Senior Superintendent Jean Marie Njangwe yabwiye Kigali Today ko uwari utwaye moto yakoze amakosa kuko yagiye mu muhanda azi neza ko moto ye idafite amatara kandi bishobora kuyiteza impanuka.

Yagize ati “Iyo ukoze igikorwa giturutse ku makosa yawe kikagira undi cyangiriza ugomba gushaka uburyo umwishyura ibye”.

Cyakora umunyegare na we ngo yari afite amakosa kuko yagendaga ku igare ridafite itara kandi kizira kugenda ku kinyabiziga icyo ari cyo cyose mu masaha y’ijoro kidafite itara. Ibyo ariko ntibikuraho ko uwangirijwe ari we ugomba gusaba indishyi nk’uko umuvugizi wa polisi mu Burasirazuba yakomeje abivuga.

Yanavuze ko nta muntu wemerewe kugenda ku kinyabiziga icyo ari cyo cyose bwije atacanye amatara. Amategeko agenga ibinyabiziga mu mihanda ngo avuga ko iyo bwije ikinyabiziga cyose cyo mu muhanda kigomba gucana amatara, kandi ngo mu Rwanda bifatwa ko bwije kuva izuba rirenze kugeza rirashe mu gitondo.

Nubwo bose bari mu makosa bitewe n’uko nta matara bari bafite, umunyegare ngo ni we ugomba gusaba indishyi kuko ari we wangirijwe.

Iyo bombi baba bangirijwe ngo buri wese yari kuba afite uburenganzira bwo gusaba indishyi ku byo yangirijwe, ariko ibyo bigakorwa mu gihe bigaragara ko amakosa yari ayabo bombi ku buryo bungana.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka