Nyamata: Umwarimu afunzwe akekwaho gutera inda umunyeshuri w’imyaka 16 yigishaga
Umwarimu wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Nyaragiseke riri mu kagari ka Kintambwe mu murenge wa Rweru afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera akekwaho gutera inda umwana w’umukobwa yigishaga w’imyaka 16 y’amavuko.
Uwo mwana we yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye (12 yrs Basic Education) nk’uko bivugwa na Murekatete Grace ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rweru akaba yarasigariyeho umuyobozi w’umurenge udahari kuko ari mu kiruhuko.
Yagize ati “iyi nkuru twiyimenye ejo bundi tuyibwiwe n’umuyobozi w’ikigo ngo nawe yabyumvise bihwihwiswa mu banyeshuri ariko abibajije umwarimu arabihakana, ariko twegereye umwana arabitwemerera avuga ko atwite inda y’amazi abiri n’ibyumweru bibiri”.
Murekatete avuga ko bahise bamenyesha polisi ikaba yarahise ifata uwo mwarimu kuwa 20/5/2014 kuko bakekaga ko ashobora gutoroka.
Amakuru uwo mwana yahaye abo bayobozi ni uko ngo uwo mugabo yamuhaye imiti mwinshi ashaka ko iyo nda bayikuramo nyuma y’uko uwo mwana amumenysheje ko atwite inda yamuteye.
Kuri ubu umwana yajyanwe mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata kugirango yitabweho n’abaganga, ndetse no kugirango apimwe niba yarahawe iyo miti yo kuyikuramo.
Ubusanzwe uyu mwana ndetse n’uwo mwarimu bataha mu birometero bitatu uvuye kuri icyo kigo cy’ishuri, aha ngo niho ashobora kuba yaramushukashutse maze akamutera inda kuko bakundaga gutahana bagenda n’amaguru dore ko ngo banaturanye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|