Nyamata: Umusore afunzwe acyekwaho kwiba miliyoni umunani z’aho yakoraga mu rugo
Umusore w’imyaka 23 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera akekwaho kwiba amafaranga miliyoni umunani mu rugo yakoragamo mu kagari ka Kibagabaga mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo.
Polisi itangaza ko yabonye amakuru avuga ko uwo musore nyuma yo kwiba ayo mafaranga yaje mu karere ka Bugesera, nibwo polisi yatangiye gushakisha maze tariki 20/5/2014 afatirwa mu mudugudu wa Dihiro mu kagari aka Ramiro mu murenge wa Gashora.
Aho mu mudugudu wa Dihiro uwo musore ngo yari yarashinze yo iduka rikomeye. Polisi nyuma yo kumuta muri yombi ikaba yahise ipakira ibicuruzwa byose yacuruzaga bikaba biri kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata.
Uyu musore ukomoka mu karere ka Ngororero mu murenge wa Nyange mu kagari ka Bambiro mu mudugudu wa Butare ahakana ko atigeze yiba amafaranga, ahubwo ko bamubeshyera.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|