Nyamata: Umukwabu wataye muri yombi inzererezi 11 n’Abarundi 2 badafite ibibaranga
Umukwabu wakorewe mu murenge wa Nyamata mu kagari ka Kayumba mu mudugudu wa Kayenzi mu karere ka Bugesera wataye muri yombi inzererezi 11 n’abarundi 2 badafite ibyangombwa bibaranga.
Polisi mu karere ka Bugesera itangaza ko yakoze uwo mukwabo tariki 27/12/2013 kubera ko izo nzererezi ari bamwe mu bakekwaho gukora ubujura no kunywa ibiyobyabwenge aribyo bituma benshi bishora mu gukora ibyaha bitandukanye.
Izo nzererezi zigiye kujyanwa muri transt centre ya Gitagata kugirango babashe kwigishwa ndetse hanarebwe ikibatera kuba inzererezi.
Abarundi batawe muri yombi bo ngo hagiye kurebwa uburyo basubizwa mu gihugu cyabo maze bakareba uburyo babona ibyangombwa akaba aribwo bagaruka mu Rwanda.
Abo Barundi ngo baturuka mu ntara ya Kirundo muri Komine Busoni ihana imbibe n’akarere ka Bugesera, bakaba bakoraga imirimo itandukanye irimo ubuhinzi n’imirimo y’ingufu itandukanye ndetse abandi bagakora mu nzuri zitandukanye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|