Nyamata: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umugore we wari utwite inda y’amezi arindwi
Utazirubanda Saidi w’imyaka 23 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera akekwaho kwica umugore we Mukeshimana Clemantine w’imyaka 23 n’umwana yari atwite w’amezi arindwi bikekwa ko yamukubise imigeri munda.
Ibi byabaye mu ijoro rya tariki 31/5/2014 bibera mu murenge wa Rweru mu kagari ka Batima mu mudugudu wa Rubira mu karere ka Bugesera.
Uyu mugore yitabye Imana nyuma y’amasaha make agejejwe ku kigo nderabuzima cya Nzangwa ariko ibisubizo bya muganga nibyo bizagaragaza niba koko uyu mugore yarapfuye biturutse ku migeri umugabo we yamukubise.
“Amakuru tuhabwa n’abaturage ni uko bivugwa ko uyu mugabo yaba yarakubise imigeri munda n’umugabo we nyuma yo kugirana amakimbirane,” umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru, Rabihihi Jean Chrisostome.
Utazirubanda aho afungiye avuga ko atigeze akubita umugore we ahubwo akavuga ko bari kumwe mu murima nyuma bagahingura ataka umugongo.
Ati “namujyanye kwa muganga banga kumuvura kuko adafite ubwisungane mu kwivuza bakaba barabumwimwe kuko ari Umurundi, nibwo twagarutse mu rugo maze ninjoro arataka cyane nibwo abaturage bahise baza tumujyana kwa muganga aba ariho agwa”.
Amakuru atangazwa n’abaturage ni uko uyu muryango wahoraga mu ntonganya n’amakimbirane ya buri munsi. Nyakwigendera akaba apfuye asize umwana umwe yabyaranye n’umugabo we ndetse n’uwo yari atwite akaba yaritabye Imana.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NYAKWIGENDERA IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA NAHO SAIDI AHATWE IBIBAZO NINZEGO ZUBUTABERA
Yewe hategerezwe rapport ya muganga kuko ukurikije ibyo bimenyetso bitangwa uwo mugore ashobora kuba yaranazize no guturika nyababyeyi bitewe n’izindi mpamvu zitandukanye.