Nyamata: Hafashwe inzererezi 31 n’Abarundi 13 badafite ibyangombwa
Mu ijoro rishyira tariki 26/11/2013 mu mudugudu wa Rugarama na Nyabivumu mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera hakozwe umukwabo maze uta muri yombi inzererezi 31 ndetse n’Abarundi 13 badafite ibibaranga.
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera iravuga ko yakoze uwo mukwabu igamije guta muri yombi bamwe mu bahungabanya umutekano ndetse no gufata ibiyobyabwenge nk’uko bivugwa na Supt. Kinani Donat.
Yagize ati “izi nzererezi zatawe muri yombi zigiye gushyirwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata maze zigishwe nyuma bazasubizwe mu miryango yabo”.

Avuga ko kubijyanye n’Abarundi batawe muri yombi bagiye gusubizwa igihugu cyabo nkuko bisanzwe bigenda kandi ibihugu byombi bisanzwe bikorana neza.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bugesera arashimira kandi abaturage uburyo bakomeje gukorana na polisi ndetse n’inzego z’umutekano, akaba abasaba gukomeza ubwo bufatanye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|