Nyamata: Habaye impanuka ya tagisi minibus yaguyemo umuntu umwe

Ntanga Emmanuel w’imyaka 62 y’amavuko yahitanwe n’impanuka y’imodoka itwara abagenzi tagisi minibus yabereye mu murenge wa Nyamata mu kagari ka Nyamata Ville mu mudugudu wa Nyabivumu mu karere ka Bugesera.

Ababonye iyo mpanuka yabaye kugicamunsi cyo kuwa 26/2/2014 bemeza ko yatewe n’umuvuduko mwinshi uwo mushoferi witwa Nsabimana Emmanuel w’imyaka 42 yari afite, aho yirukankaga atanguranwa abagenzi nk’uko bivugwa na Habiyakare Damas umuturage wabonye iyo mpanuka iba.

Yagize ati “iyo iyi modoka itaba yari ifite umuvuduko mwinshi ntabwo iba yahitanye uyu mugabo kuko amakosa ni ay’umushoferi”.

Uyu mushoferi Nsabimana Emmanuel ndetse n’imodoka yari atwaye ifite plaque numero RAA 429 S bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata naho umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya ADEPR Nyamata.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

Nitwa niyizampoza pascal nkaba ntuye mumurenge wa nyamata ubu nka ndi kwishuri Irwamagana mbere nambere umuryango wanyakwigendera ugire ukwihangana tuwufashe mumugongo ndasaba abashoferi ko bagabanya umuvuduko ndababwirako amagara ataguranwa amagana harigihe nawe wumushoferi wagendera mumuvuduko nawe ukahasiga ubuzima bityo tubyirinde nkaba nsaba inzego zibishinzwe kuzaza zigenzura harigihe haba hari nindi mpanvu ibitera nki nzoga cyangwa uburangare bityo nimba bishoboka bakongera ibyapa cyangwa za mumuhanda bityo abashoferi bakabyubahiriza utabyubahirije inzego zibishinzwe zikamukuricyirana umuryango wanyakwigendera ukomeze ugire ukwihangana murakoze.

Niyizampoza pascal yanditse ku itariki ya: 2-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka