Nyamata: Batatu bafunzwe bakekwaho ubujura buciye icyuho
Abagabo batatu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi mu karere ka Bugesera bakekwaho ubujura buciye icyuho, aho bibye ibicuruzwa mu iduka ry’uwitwa Bizumuremyi Jean Baptiste ucururiza mu murenge wa Nyamata.
Abo bakekwaho ubwo bujura ni Habimana Evariste w’imyaka 21, akaba yari umuzamu w’iryo duka, Ngendahimana Frederic w’imyaka 24 na Niyomugabo Philemon w’imyaka 21.
Polisi ikorera mu karere ka Bugesera ivuga ko abo bagabo bafatanywe litiro 40 z’amavuta yo guteka, amapaki 15 y’itabi n’amafaranga ibihumbi 5 byari byaribwe mu ijoro rishyira tariki 03/06/2014.
Nyiri duka Bizumuremyi avuga ko mu rukerera umuturage yanyuze hafi y’iduka rye, akabona umuryango urakinguye ahita abimumenyesha aje asanga yibwe nawe ahita abimenyesha Polisi ikorera aho hafi.
Ati “Ndashimira byimazeyo abaturanyi banjye bamenyesheje ko nibwe, nkanashimira Polisi y’u Rwanda kuba hari bimwe mu bicuruzwwa byanjye yagaruje, nkaba mfite icyizere ko n’ibisigaye bizaboneka”.
Polisi nayo yahise itangira gushakisha abakekwa, nibwo kuri uyu wa kabiri tariki 03/06/2014 aba bakekwa bafatiwe mu murenge wa Rilima ahazwi nka Riziyeri, aho bari barimo gucuruza amapaki y’itabi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|