Nyamata: Barafunzwe nyuma yo gufatanwa ibiro 40 by’amabuye y’agaciro

Abagabo babiri bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa ibiro 40 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.

Abo bagabo bafashwe tariki 20/01/2014 ni Niragire Ephrem w’imyaka 32 y’amavuko na Dusingizimana Leanard nawe w’imyaka 32 y’amavuko.

Batangaza ko ayo mabuye bayaguze rwihishwa n’abacukuzi bayo bo mu murenge wa Rweru mu kagari ka Akintambwe mu karere ka Bugesera dore ko ari naho bakomoka. Ngo bari bayajyanye mu mujyi wa Kigali kuyagurisha, nubwo bafatiwe bafashwe bataragerayo.

Mu bihe bishize, abacukuzi b’amabuye y’agaciro bahuye n’ubuyobozi bwa Polisi, ingabo hamwe n’abayobozi b’ikigo gishinzwe umutungo kamere, n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, bagaragajwe ko hari bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro bayagurisha mu buryo butemewe ndetse ko hari na bamwe bayajyana mu bihugu cy’u Burundi rwihishwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka