Nyamata: babiri batawe muri yombi bashinjwa kwiba COOJAD

Local Defense ebyiri (Rukundo Jean Baptiste na Singirankayo Alphonse) zacungaga umutekano kuri koperative y’urubyiruko yo kubitsa no kugurizanya (COOJAD) ya Nyamata mu karere ka Bugesera zatawe muri yombi nyuma zikekwaho uruhare mu iyibwa rya mudasobwa eshanu n’ibindi bikoresho by’iyo koperative.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Bugesera, supt. Bizimana Felix, avuga ko batabajwe n’abakozi mu gitondo cya tariki 29/12/2011, ubwo bari bageze mu kazi maze bagasanga inzugi zose zamenaguwe kandi na zamudasobwa zidahari.

Yagize ati “twe icyo twihutiye ni uguta muri yombi abari bashinzwe gucunga umutekano w’iyo koperative nubwo bakomeje kuvuga ko nta ruhare na ruto bagize mu iyibwa ry’izo mudasobwa.”

Mimi, umucungamari wa COOJAD Nyamata, avuga ko abibye izo mudasobwa bamenye inzugi zose ku buryo bageze n’ahabwikwa amafaranga.

Yagize ati “bageze ku mutamenya ubikwamo amafaranga barawufungura biranga ndetse bagerageza kuwutwara birabananira niko guhita batwara ibindi bashoboye.”

Avuga ko uretse izo mudasobwa zibwe banatwaye imashini ifotara impapuro.
Kuri ubu abo ba local defense bafungiye ku biro bya polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane neza abibye.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka