Nyamata: Afunzwe nyuma yo gufatirwa mu cyuho aha umupolisi ruswa

Umugabo witwa Nsekeye Martin w’imyaka 44 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yuko kuri uyu wa 07/08/2014 afatiwe mu cyuho aha umupolisi ruswa y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera itangaza ko uyu mugabo yafatiwe mu Kagari ka Kintambwe mu murenge wa Rweru arimo amakaziye ane y’inzoga za Blarudi zo mu bwoko bwa Primus arimo kuzinjiza mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko, maze ashaka guha uyu muyobozi wa polisi ikorera muri uwo murenge ngo amurekure niko guhita atabwa muri yombi.

Aho afungiye, Nsekeye aremera icyaha akanagisabira imbabazi, aragira ati “sinzongera gutanga ruswa nanjye nari nabuze uko mbigenza niyo mpamvu nabikoze ariko nzi ko nakoze amakosa”.

Nsekeye n'ibyo yafatanwe kuri sitasiyo ya polisi.
Nsekeye n’ibyo yafatanwe kuri sitasiyo ya polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Senior Superintendent Nsengiyumva Benoit arashimira umupolisi wafashe uyu munyacyaha kandi akanga no gufata ruswa yamuhaga.

Ati “ndagira inama abaturage ko batagomba guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba kubimenya. Ahubwo ndabasaba ko bagomba kuzajya batanga amakuru y’aho iri kugirango ikumirwe”.

Senior Superintendent Nsengiyumva avuga ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, akaba asaba buri wese gutanga umusanzu we mu kuyikumira no kuyirwanya ndetse n’ibindi byaha.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka