Nyamata: Afunzwe azira gutera icyuma umumotari ashaka kumwambura moto

Umusore witwa Ndikumana Bernard w’imyaka 30 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi mu karere ka Bugesera akurikiranyeho icyaha cyo gutera umumotari icyuma agamije kumwiba moto yari atwaye.

Ndikumana yateze umumotari witwa Bangaya Aboudul wari utwaye moto ifite plaque RC413 K mu ijoro ryo kuwa 4/5/2014 saa tatu z’umugoroba amubwira ko agomba kumugeza mu murenge wa Mayange mu kagari ka Kindonyi mu karere ka Bugesera nk’uko bivugwa n’umumotari Bangaya.

Yagize ati “Twumvikanye ko agomba kumpa ibihumbi bine, maze natsa moto turagenda. Tugeze ahitwa ku Gahembe arambwira ngo agiye kuzana amafaranga niko guhamagara murumuna we batangira gushwana amubwira ko atari bunyishyure ubwo biba babiye hafi saa tanu z’ijoro”.

Avuga ko ngo yakomeje kwaka amafaranga ye nibwo abasanze mu nzu mu kabari bari bicayemo maze abona aho yari asize moto ye barayakije ahita ajya kurwana nabo bahita bamutera icyuma nibwo avugije indura abaturage baba baraje.

Ati “abaturage bahamagaye polisi maze bihutira kumushaka kuko yahise atoroka nanjye bahita banjyana mu bitaro by’ADEPR Nyamata baramfuka bamvura n’ibikomere”.

Musabyimana Innocent ni umuyobozi w’abamotari mu karere ka Bugesera avuga ko hamaze iminsi hagaragara ubujura bwa moto kuko mu gihe kitageze no kukwezi hafashwe moto zigera kuri 17 zari zibwe”.

Izo moto ngo bazicisha mu karere ka Bugesera bashaka kuzambutsa ngo bazijyane mu gihugu cy’u Burundi kuzigurisha, nubu ngo hari izindi ibyiri zafatiweyo bitegura kugarura.

Mu ngamba zafashwe harimo kujya batanga amakuru bayaha polisi n’abayobozi batandukanye kugirango hakumirwe ubujura bwa moto.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka