Nyamata: Afunzwe azira gutanga ruswa nyuma yo gufatwanwa Amstel bock za magendu

Umugabo witwa Ntihabose Venant w’imyaka 35 y’amavuko, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera azira gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi icyenda nyuma yaho umupolisi yari amufatanye inzoga za Amstel bock zikorerwa mu Burundi azijyanye mu mujyi wa Kigali.

Ntihabose yafashwe kuwa 10/9/2014, afatirwa mu mudugudu wa Kanazi mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, ubwo yarari kuri moto atwawe n’umumotari maze umupolisi ushinzwe umutekano mu muhanda abahagaritse niko gusanga mu mufuka bari bafite harimo amakaziya abiri y’inzoga z’Amstel bock.

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera ivuga ko uyu mugabo nyuma yo guhagarikwa na polisi no gufatanwa izo nzoga yari ajyanye i Kigali mu buryo bwa magendu yahise akuramo amafaranga ibihumbi icyenda mu mufuka maze ayaha umupolisi kugirango akunde amurekure.

Uwo mupolisi yahise amuta muri yombi aho kugirango yakire ayo mafaranga. Polisi ikaba isaba buri Munyarwanda kwirinda ibikorwa nk’ibyo bya magendu ndetse n’ibyo kwinjiza ibicuruzwa bidasorewe.

Izo nzoga zahise zishyikirizwa ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, ishami rishizwe kurwanya magendu rikorera mu karere ka Bugesera.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka