Nyamasheke: Yatemye umuntu amuziza kumwahirira imigozi y’ibijumba

Ndacyayisenga Gratien wo mu mudugudu wa Gikomero, akagari ka Mubumbano, umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke yatemye Nsengimana Gaspard w’imyaka 18 amuziza ko yahira imigozi y’ibijumba mu murima we.

Ndacyayisenga yatemye Nsengimana tariki 16/05/2012 mu masaha ya saa tanu z’amanywa ubwo yahiraga imigozi y’ibijumba mu murima we ngo ajye kuyiha inka kandi atayimuhaye.

Uyu musore watemwe ku gatsinsino ubu arwariye mu bitaro bya Kibogora naho nyiri ukumutema w’imyaka 45 afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kagano; nk’uko bitangazwa na Nshimiyimana Jean Damascène, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka