Nyamasheke: Yatawe muri yombi ashinjwa kwiba sebuja arenga miliyoni ebyiri

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 18, Niyitegeka Emmanuel, wakoraga akazi ko mu rugo rwa Gerard Bandeke utuye mu mudugudu wa Munyinya akagari ka Gihundwe mu murenge wa kamembe akarere ka Rusizi, yatawe muri yombi afatanywe amafaranga ashinjwa kwiba sebuja.

Mu ma saa moya za mugitondo kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Nzeri 2014 nibwo polisi ya Nyamasheke yataga muri yombi uyu musore ubwo yari ari mu modoka ya tagisi ageze mu mudugudu wa Maseka, akagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo, ashaka gutoroka ngo ayajyane iwabo aho avuka mu karere ka Karongi.

Niyitegeka yafatanywe amafaranga miriyoni imwe n’ibihumbi magana atatu (1300 000frw) n’amadorari igihumbi ($1000). Nk’uko uyu musore abivuga ngo yabonye amafaranga angana gutyo ataratunga kuva yabaho yiyumvisha ko agiye gukira ahita ahita ayaterura afata inzira yurira imodoka yerekeza aho avuka mu karere ka Karongi.

Agira ati “nagize igishuko ndayaterura nyajyanye iwacu nibwiraga ko nanjye ngiye gukira ndasaba imbabazi gusa sinzongera”.

Uyu musore ngo yabonye aho sebuja yashyize amafaranga niko kuyaterura ubundi arabura, ba nyiri ukubura amafaranga bahise bihutira kubimenyesha ubuyobozi bwa polisi , nibwo Niyitegeka yatabwaga muri yombi ageze mu karere ka Nyamasheke ahita ajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo, aho ategerejwe kuzajyanwa imbere y’ubutabera akisobanura ku byo ashinjwa.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka