Nyamasheke: Yafatanywe inkoko eshatu, ihene n’urumogi yari avuye kwiba

Umusore witwa Habimana Pascal uri mu kigero cy’imyaka 20, yafashwe avuye kwiba inkoko eshatu, ihene imwe n’igipfunyika cy’urumogi, mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu tariki ya 08/11/2014 ahagana mu ma saha ya saa cyenda, ubwo irondo ryamuhagarikaga rigasanga afite ibyo byose rigahita rimushyikiriza abashinzwe umutekano.

Nk’uko bitangazwa na nyiri ukwibwa, Nyabyenda Pascal, ngo Habimana yahoze ari umukozi we wamukoreraga ibintu bitandukanye mu rugo birimo kumutekera no kumumesera, hanyuma aza kumwirukana aragenda ariko ntiyamenya ko yatahanye imfunguzo zo mu gikoni aho yabikaga ibikoresho bimwe ndetse n’amatungo.

Habimana yaje guhengera iryo joro aragenda afungura cya gikoni avanamo ihene, n’inkoko eshatu arazitwara akavuga ko urumogi rwo atazi aho yarukomoye kuko ntarwo asanzwe agira.

Agira ati “uyu yari umukozi wanjye nza kumwirukana, sinamenye ko yacurishije urufunguzo rw’aho nabikaga amatungo n’ibikoresho bimwe na bimwe araza arabitwara, urumogi rwo sinzi aho yarukomoye kuko ntarwo ngira”.

Habimana wemera icyaha akanagisabira imbabazi ko yabitewe na shitani, yaje gufatirwa mu mudugudu wa Karambi mu Kagari ka Ngoma mu murenge wa Bushekeri.

Umurenge wa Bushekeri ni umwe mu mirenge iherutse gushimirwa n’inama y’umutekano yaguye nk’umwe mu mirenge ikora amarondo neza kandi igatanga raporo z’uburyo bakoze amarondo, bikaba bigoye ko hari umunyabyaha wakora ibyaha mu ijoro mu murenge wa Bushekeri ndetse ngo n’umunyabyaha waturuka ahandi akagera mu murenge wa Bushekeri mu ijoro ahita afatwa.

Habimana Pascal ubwo twandikaga iyi nkuru yari afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ruharambuga i Ntendezi.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka