Nyamasheke: Yafashwe agiye guha umupolisi ruswa
Umugabo witwa Rwamucyo Jean utuye mu mudugudu wa Kabagabo mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano yafatiwe mu cyuho ubwo yagerageza gutanga ruswa y’ibihumbi 50 ayiha umupolisi amusaba kudakurikirana umuntu w’inshuti ye.
Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2014, mu kabari kitwa Le Printemps hafi y’aho akarere ka Nyamasheke kubatse, mu kagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano.
Rwamucyo ngo yifuzaga ko uyu mupolisi amufasha kudakurikirana umuntu witwa Ngiriremungu Emmanuel wafashwe afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano, akaba yabikoraga mu rwego rwo kumuhanaguraho icyaha ntakurikiranwe n’amategeko.
Uyu mupolisi akimara kumva ko hari umuntu ushaka kumuha ruswa yabimenyesheje inzego zimukuriye hanyuma bategura uko bazamufatira mu cyuho.
Kuri iki cyumweru nibwo Rwamucyo yafashwe amaze gutanga ayo mafaranga ibihumbi 50 ahita ajya gufungirwa kuri polisi ya Kagano, akaba yamaze koherezwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwomugabo Yihangane Kuko, Nawe Yarazineza Ko Ruswa Atari Nziza Nagato. Niyompamvu Yashatse Kwihugikana Uwo Mupolisi. Gusa Natwe Dukwiye Kubireberaho Ruswa Tukayica Burundu.
Uwomugabo Ahanwe Uko Amategeko Abivuga. Kandi Nuwo Ufite Uruhushya Mpimbano Nawe Afatwe Abazwe Aho Yarukuye.